Umudepite w’agace ka Embakassi, Babu Owino avuga ko nta kintu kikimukomanga ku mutima ku kuba yararashe, Dj Evolve wo mu kabyiniro k’Umunyarwanda, Billy Ndengeyingoma, gaherereye mu Mujyi wa Nairobi mu gace ka Kilimani, mu nzu yitwa Galana Plaza. Depite Owino ashinjwa kuba yarashatse kwivugana Felix Orinda uzwi ku izina rya DJ Evolve, mu ijoro ry’itariki ya 17 Mutarama ubwo bari bahuriye mu kabyiniro kitwa B Club gaherereye i Nairobi. Soma: https://bwiza.com/?Babu-Owino-warasiye-umuntu-mu-kabyiniro-k-Umunyarwanda-yoroherejwe-igihano Aganira na Capital FM, Owino avuga ko “Yamaze kwibabarira bityo ko atakibyicuza.” Uyu mugabo yasabye Abanya-Kenya kuva mu byahise, bakareba ahazaza cyane ko ngo ” Ikibi cyabaye n’ubundi ntawabasha kugihindura ngo kibe cyiza.” Avuga ko ” Iki kibazo kiri hagati ye n’Imana.” Uyu mugabo wifurije isabukuru Dj Evolve uri mu bitaro aho agenda yoroherwa, yagize ati ” Ni ikibazo kiri hagati yanjye n’Imana. Ni yo mpamvu nahisemo kwibabarira.” Ku bijyanye n’umurengera w’amafaranga yo kwishyura ibitaro, Babu Owino yavuze ko ” Icyo kibazo sinshaka kugitindaho gusa ibitaro nzabyishyura.” Uyu mudepite yavuze ko ibijyanye n’iki kibazo nta byinshi yakivugaho cyane ko kikiri mu nkiko.


