Umudepite wo muri Kenya witwa Kimani Ngujiri kuri uyu wa 5 Gicurasi 2020 yafashije umuryango w’umupangayi uherutse kubamburirwa amabati na nyir’inzu, uzira kutabona amafaranga yuzuye y’ubukode muri iki gihe cya Covid-19.
Muri Mata ni bwo Kenneth Maina Thayo yagiye kwishyuza Jackson Macharia amafaranga y’ubukode ariko amubonera amashilingi ya Kenya 6000 (arenga RWF 53,800), gusa yarayanze. Yafashe umwanzuro wo kubambura amabati ku ruhande rumwe rw’iyi nzu.
Nk’uko Kenya News yabitangaje kuri uyu wa Kabiri, mbere y’uko Jackson Macharia abamburirwa amabati y’inzu abamo, habanje kubaho ubwumvikane buke hagati ye na Kenneth Thayo ku bwishyu bw’amazi n’umuriro w’amashanyarazi. Byatumye Kenneth amutegeka kumuvira mu nzu, ikaba impamvu igaragaza ko amafaranga yari kumuha atari gutuma akomeza kumubera mu nzu.
Depite Kimani yasuye umuryango wa Jackson Macharia, amuzanira amabati yo gusakara ahantu habambuwe ndetse n’ibikenerwa mu rugo birimo ibiribwa. Yateganyaga kuganiriza izi mpande zombi zishyamiranye ariko ntabwo nyir’inzu yari ahari, avuga ko yongera kubasura kuri uyu wa 6 Gicurasi.
Ba nyir’inzu bakodesha barasabwa kwihanganira abapangayi muri iki gihe ibikorwa byahagaze, cyane ko aho bakuraga amafaranga yo kubishyura hafunze, bagakurikiza urugero rwa mugenzi wabo witwa Michael Munene wemereye abapangayi kumara amezi abiri batishyura ubukode [yagombaga kwinjizamo KShs 228,000] ndetse agafasha n’abatishoboye kubona ibiribwa.





