Abaturage basaga Miliyoni zigera kuri 19 bo mu gihugu cya Kenya bayiraye ku kababa ,mu gikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku munsi w’ejo kuwa 26 Ukwakira 2017.
Nkuko rero byatangajwe n’urubuga rwa interneti rukorera muri Kenya “The Citizen”, umuyobozi ukuriye Ikigo cy’Igihugu cyItumanaho [ Communication Authority Of Kenya ], Francis Wangusi ari kumwe na Francis Ole Kaparo ukuriye Komisiyo igamije kubanisha abaturage neza hamwe n’iby’itumanaho, ngo abayobozi (Admins) b’amatsinda y’imbuga nkoranyambaga batazitwararika ku bikorwa by’amatora bateganyirijwe ibihano bikakaye.
Mu itangazo bashyize ahagaragara , aba bayobozi bavuze ko ibihano birimo igifungo cy’imyaka 5 n’amande bitegereje umuntu wese ufite itsinda rikoresha imbuga nkoranyambaga ,utazarigenzura ngo aribere maso yirinda amakosa yakorerwaho ,anarimo kuba haba hari abaziha gutangaza ibizaba byavuye mu matora mu buryo unyuranije n’amategeko .
Ibi kandi ngo bikazarushaho kuba bibi mu gihe ubutumwa buzaba buhitishwa ku mbuga zabo bwazaba bushishikariza abantu amacakubiri n’urugomo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Iryo tangazo ryashyizwe hanze ku bufatanye bw’ibyo bigo byombi byavuzwe haruguru rikomeza rigira riti “Bizaba ari inshingano za adiminisitarateri w’itsinda ry’urubuga nkoranyambaga , kwita cyane ku birunyuzwaho n’ibiruganirirwaho byose .Abashinzwe gucunga izo mbuga bose bamenyeshejwe ko aribo bazabazwa ibizaba bizikorerwaho,kandi bakazanirengera amakosa yose azanyuzwa kurizo”.
Francis Wangusi na Francis Ole Kaparo kandi banahamagariye abashinzwe itangazamakuru rikoresha amajwi n’amashusho kwita ku biganiro bazaba bahitisha , bitondera cyane ikintu icyo aricyo cyose cyazana amacakubiri mu baturage ,utazabyubahiriza na we akazahura n’ibihano bikarishye.
Bamwe mu batungwa agatoki kurusha abandi ariko , ni abategetsi bafite ibitangazamakuru bisanzwe cyangwa imbuga za interneti nka Twitter , Facebook , Whatsapp n’ibindi ,bashobora kuzikoresha mu guhungabanya amatora n’ituze rya rubanda .
Mu kwezi k’Ukuboza 2007, ni bwo na none muri Kenya habaye amatora ariko biza kurangira habaye guhangana ,mu makimbirane yahitanye abaturage barenga 1000 ,nk’uko imibare ituruka muri Loni ibigaragaza.
Mu bigaragara kandi, itangazamakuru rikomeje kuza ku isonga muri bimwe mu byatuma abaturage ba Kenya bagira ituze mu matora bucya bajyamo, nkuko ijisho rihozwa ku bakora uyu mwuga ubusanzwe utitondewe ushobora gukongeza umuriro mu baturage batandukanye cyane cyane mu bihugu by’Afrika,aho hamwe usanga isesenguramakuru ry’ibiba bitangazwa ritari ku rwego ruhambaye nk’ahandi henshi ku isi .
Aya matora akaba aje akurikiye ayari yabaye kuwa 08 Kanama uyu mwaka ,nyuma ibyayavuyemo bikaza guteshwa agaciro n’Urukiko rw’Ikirenga rwo muri iki gihugu kubera ikirego cyari cyatanzwe n’Itsinda NASA ,riyobowe n’umunyepolitiki, Raila Odonga wari mu bahatanaga ku ruhande rw’abatavuga rumwe n’umukandida wari usanzwe ku butegetsi , Uhuru Kenyatta ,ukuriye itsinda rya Jubilee ahuriyemo n’usanzwe ari Visi Perezida we Bwana William Ruto.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ni mu gihe rero abantu batari bake bakomeje guhanga amaso iby’aya matora, cyane ko mu minsi ishize Raila Odinga yari yatangaje ko atazayitabira, kubera ko Leta yanze guhindura abagize akanama gashinzwe amatora muri kiriya gihugu ,aho abatavuga rumwe n’ubutegetsi bashinjaga uburiganya bukabije ,mu bihe by’amatora yatambutse,gusa iki cyifuzo kikaba cyaratewe utwatsi na Leta ya Kenya .
Bwiza.com izakomeza kubakurikiranira uko amatora azagenda ejo ,isaha ku yindi ,ntimuzacikwe .
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
David Eugene Marshall / Bwiza.com


