Abaturage batatu kuri uyu wa Gatatu nimugoroba bararashwe barapfa mu gihe abandi batanu bakomeretse bikomeye, ubwo abapolisi ba Kenya barasaga ku gatsiko k’abantu bashakaga kwinjira muri station ya polisi bashaka kujya kwiciramo abagore babiri bashinjaga kwiba uruhinja.
Uwabonye uko ibi bintu byagenze witwa Olima Gondi, yavuze ko hakomeretse umwana w’umunyeshuri, aho ngo igipolisi cyakoresheje amasasu ya nyayo mu kivunge cy’abantu bateraga abapolisi amabuye, bakamena ibirahuri by’ibiro byabo kuri station ya polisi ubwo basabaga ngo amaraso y’abagore babiri bari bazanywe gufungirwa aha bahungishijwe abaturage bari bariye karungu.
Ikinyamakuru Standard Media cyo muri Kenya dukesha iyi nkuru kivuga ko byatangiye agatsiko k’abaturage gashaka kwivugana abagore babiri bashinjwaga kwiba uruhinja, igipolisi kiratabara kibajyana kuri station ya polisi ya Bondo.
Nyuma yo kwamburwa aba bagore, abo baturage barakaye umujinya wabo bawutura abapolisi. Hakoreshejwe ibyuka biryana mu maso ndetse habaho no kurasa mu kirere ariko abaturage banga gutsimbuka ahubwo batera station ya polisi batangira gutera amabuye abapolisi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abantu bishwe, bose b’abagabo, ntihatangajwe amazina yabo, mu gihe abakomeretse bahise bajyanwa ku Bitaro byitwa Jaramogi Oginga Odinga Teaching and referral hospital.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



