Igihugu cya Kenya kigiye kwirukana abanyamahanga basaga 3000 bahaba mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aho byinshi biberekeyeho birimo birakwirakwizwa mu bayobozi bireba ngo boroshye ibijyanye no kubasubiza iwabo.
Biravugwa ko abanyamahanga 3,434 batigeze bajya gusuzumisha impushya zabo zo kuba muri Kenya nyuma y’iminsi 60 bari bahawe n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, kubw’ibyo aba ngo bari mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Umunyamabanga wa leta, Dr. Fred Matiang’i akaba yavuze ko aba bantu bashyizwe ku rutonde rw’abagomba gucungirwa hafi.
Dr Matiang’i yavuze kandi ko abanyamahanga 26,829 b’abakozi babaruwe kandi bagahabwa impushya zo gukorera muri Kenya. Abandi 2,760 nabo ngo barabaruwe ariko ntibajya gufata impushya zabo ku mpamvu zitandukanye zirimo uburwayi cyangwa gukora ingendo.
Ubwo ubugenzuzi bwatangiraga ngo abanyamahanga 34,000 bari bibaruje bahabwa ibyangombwa byo gukorera muri Kenya n’urwego rushinzwe abinjira, bikaba bishoboka ko ngo bamwe bahisemo guhita bataha nyuma yo kurangiza igihe bari barahawe nk’uko iyi nkuru dukesha Standardmedia ikomeza ivuga.
Iyi nkuru irakomeza ivuga ko minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ya Kenya buri mwaka ikoresha miliyoni 360 z’Amashilingi mu gusubiza iwabo abanyamahanga bahaba mu buryo butemewe. Matiang’i akavuga ko ayo mafaranga yagakoreshejwe mu kurushaho guteza imbere serivisi zitangwa n’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.
Yakomeje avuga ko guverinoma ishobora gusaba ko hajyaho amategeko avuga ko abanyamahanga bazajya bafatirwa muri Kenya mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari bo bazajya biyishyurira itike ibasubiza mu bihugu byabo, abatazajya bashobora kwiyishyurira bakazajya bahabwa akazi bakayikorera bari muri gereza.


