Kaminuza ya Nairobi muri Kenya yafunzwe kugeza mu gihe kitaramenyekana, ubuyobozi bwa yo bukaba bwatangaje ko byatewe n’ikibazo cy’umutekano mucye uri mu gace iherereyemo no mu banyeshuri bayigamo.
BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu mwanzuro wo gufunga Kaminuza wafashwe inyuma y’imisi itari micye hari umwuka utari mwiza ndetse no gutana muri yombwi kwa hato na hato hagati y’abanyeshuri biga muri iyo kaminuza n’abapolisi bakorera hafi ya yo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 3 Ukwakira, abanyeshuri bose basabwe kuva mu byumba byabo mbere ya saa Tatu za mugitondo, ibyo bikaba byamaze kubahirizwa kugeza ubu, icyakora ntibazi igihe bazagarukira kwiga.

Ni nyuma y’uko igipolisi cya Kenya kinjiye muri iyi kaminuza kigakozanyaho n’abanyeshuri bay o bari mu bikorwa by’imyigaragambyo bagaragaza akababaro batewe n’itabwa muri yombi riherutse gukorerwa uwahoze ari umuyobozi wa bo, Paul Ongili, wari uzwi ku izina rya Babu Owino.
Uyu Owino wari usigaye ari umudepite uhagararariye mu nteko ishinga amategeko akarere ka Embakasi gaherereye mu burasirazuba bu’umujyiwa Nairobi, akaba aherutse gutabwa muri yombi ashinjwa gutuka prezida Uhuru Kenyatta.
Mu kwezi kwa 8, uyu muyobozi yaje gushinjwa ibyaha byo gukubita umuturage wari mu bikorwa by’amatora y’umukuru w’igihugu, agafungwa nyuma akaza kurekurwa atanze ingwati ariko bikaba iby’ubusa agakomeza gukurikiranwa.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kugeza ubu, abanyeshuri bagera kuri 26 bakomeretse, amashusho yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga akaba yerekana abapolisi barimo barirukana abanyeshuri mu byumba bararammo ndetse no mu by’amashuri bigiramo bakabafata ndetse bakanabakubita.

Umukuru w’igipolisi cya Kenya, Joseph Boinnet yavuze ko bigoye kwemeza ko izo video ari ukuri ndetse ko nta n’uwakwemeza niba arimo bakubitwa ari abanyeshuri.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


