Kenya: Maina Kiai yafungiwe ku kibuga cy’indege ararekurwa ku mpamvu zitasobanutse

Sangiza iyi nkuru

Impirimbanyi y’uburenganzira bwa Muntu yo mu gihugu cya Kenya, Maina Kiai, kuri iki Cyumweru mu gitondo yafungiweho gato ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga, Jomo Kenyatta ubwo yiteguraga kuva mu gihugu.

Ikinyamakuru Tuko cyo muri Kenya kikaba cyamenye ko Maina Kiai yatawe muri yombi ubwo yiteguraga kujya i Prague muri Repubulika ya Tcheque kuri iki Cyumweru, itariki 20 Kanama, ubwo yahagarikwaga ku mabwiriza y’umuyobozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Biravugwa ko uyu muyobozi yasabye Kiai bimwe mu byangombwa bimwemerera gusohoka mu gihugu nubwo uyu atari umukozi wa guverinoma ngo arabanza guhabwa uburenganzira mbere yo gusohoka mu gihugu.

Maina Kiai wigeze gukorera Umuryango w’Abibumbye, ni umwe mu bagize Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu ya Kenya. Amakuru arakomeza avuga ko nyuma yarekuwe akemererwa kwinjira mu ndege.

1485349 0
Roselyn Akombe

Iri hagarikwa rya maina Kiai ngo rikaba rije nyuma y’irindi ry’umukozi wa Kimisiyo yigenga y’amatora ya Kenya, Roselyn Akombe nawe wafunzweho ku kibuga cy’indege mu buryo nk’ubu ashaka kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ruzinduko rwa business.

Hari n’amakuru yari yabanje kuvuga ko Akombe yari ahunze igihugu.
 
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *