Kenya na Uganda birashinjwa kuba indiri abayobozi bakuru ba Sudani y’Epfo basahuriramo imitungo

Sangiza iyi nkuru


Amerika yashyizwe mu majwi leta ya Uganda na Kenya kuba bikomeje kuba indiri abayobozi bakuru b’igihugu cya Sudani y’Epfo basahuriramo imitungo y’igihugu.

 

The eastafrican dukesha iyi nkuru ivuga ko aba bayobozibakuru muri  Sudani hamwe n’abandi batandukanye  bafite imitungo irimo n’inyubako zihenze n’amafaranga kuri konti mu mijyi ya Kampala na Nairobi ndetse bamwe mu bagize imiryango ya bo bakaba ari ho bari kujya kwibera bityo aba bayobozi bagashinjwa gusahura imitungo y’igihugu cyabo bayijyana mu bindi bihugu mu gihe nyamara abo basize inyuma bari kwicwa n’inzara.

Itsinda ry’inzobere mu guharanira uburenganzira bwa muntu riyobowe na John Prendergast rishinja ibi bihugu byombi (Uganda na Kenya) kurya ruswa ngo bibe byaremeye gutuza bariya bayobozi mu gihe nyamara ibihugu byabo byari mu kaga bityo ibi bihugu bikaba bigomba gukurikiranwa.

Iri tsinda rivuga ko ibi bihugu na byo bigomba gukorwaho iperereza ryimbitse bityo bikaba byazafatirwa ibihano n’Amerika mu gihe bidatanze amakuru afatika y’uburyo bibitse imitungo nk’iyo ku bantu bafite ibihugu birimo imidugararo.

Perezida Salva Kiir biravugwa ko afite inyubako y’akataraboneka ndetse ibamo umuryango we n’indi mitungo mu mujyi wa Nairobi mu gihe mugenzi we Mashar we abifite mu mujyi wa Kampala.

Si aba bonyine kandi kuko na Paul Malong wahoze ari umugaba w’ingabo bivugwa ko afite inyubako ihagaze Miliyoni zisaga 2 z’Amadolari y’Amerika mu gace ka Nyari mu mujyi wa Nairobi ndetse akagira n’indi mu mujyi wa Kampala mu gihe yishyurwaga ibihumbi 45 by’Amadolari gusa ku mwaka mu gihe yari akiri kuri uriya mwanya.

 

Iri tsinda rivuga ko ibi byamenyekanye mu gihe ryasuraga ibikorwa bitandukanye muri Afurika y’Uburasirazuba ubwo basangaga abayobozi bakuru muri Sudani y’Epfo bagenda babitsa imitungo yabo ihenze mu mahanga.

Uretse inyubako kandi , iri tsinda ryasabye ko hanakorwa iperereza ku mafaranga aba bayobozibajyenda bashyira kuri za konti zabo za banki ziri muri biriya bihugu.

Umunyamabanga w’ishami rishinzwe kurwanya iterabwoba n’ubugenzacyah,a Sigal Mandelker avuga ko Kenya na Uganda byose bifite ubushobozi bwo gukurikirana uburyo iriya mitungo yageze mu bihugu byabo ndetse n’ibikorerwa kuri za konti za banki za bariya bayobozi muri biriya bihugu.

 

Ikinyamakuru the star cyo muri Kenya cyo kivuga ko Amerika izafatira ibi bihugu ibihano bikakaye mu gihe bizagaragara ko habayeho gutanga ruswa ngo bemererwe kubitswa iriya mitungo ndetse bikazanasobanura uburyo byemeye kuyibika kandi biziko bariya bayobozi bafite abaturage bahagaze nabi mu bijyanye n’imibereho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *