Muri Kenya, Perezida William Ruto yavuze ko yiteguye gushyikirana n’urubyiruko rukomeje ibikorwa by’imyigaragambyo. Ku Cyumweru, itariki ya 23 Kamena, interuro yari iyo kutemerera abanyapolitiki bashyigikiye itegeko ryateje imyigaragambyo kwigaragaza mu nsengero. Urubyiruko rwinshi rwaboneyeho umwanya wo kwerekana ibyo rusaba imbere y’abizera, nk’ i Nairobi.
Mu cyumweru gishize, ibihumbi by’urubyiruko rwagiye mu mihanda hirya no hino mu gihugu rusaba ko umushinga w’itegeko riteganya kongera imisoro useswa. Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko abasore babiri basize ubuzima mu myigaragambyo yo ku wa Kane kandi byibuze abantu 200 barakomereka.
Kuri iki Cyumweru, itariki ya 23 Kamena, imbere ya Bazilika y’Umuryango Mutagatifu mu mujyi rwagati wa Nairobi, urubyiruko rugera kuri makumyabiri rwari ruhateraniye. Kanana Koome ni umunyeshuri. Niwe wasomye aya magambo: “Iri tegeko riteganya imisoro iremereye cyane ku Banyakenya. Ibi bitera uburyo bwo gukandamizwa, ubuzima bubi ku bantu no ku batishoboye nk’abari ku butegetsi. Bakristu, turabahamagarira kureba neza uyu mushinga w’itegeko kuko uzagira ingaruka ku gihugu cyacu cyose. »
Nyuma yo kwitabira imyigaragambyo ikomeye y’icyumweru gishize, Milan, umusore w’imyaka 24, nawe yaje kuzana ubu butumwa bwo kwigaragambya ku bizera. Ati: “Uyu munsi, iyo turangije amasomo yacu, ntidushobora kubona akazi. Niba tutarwanye uyu munsi, ibisekuruza bizaza bizaba mu bihe bibi kurushaho. ”
Urubyiruko kandi rwateraniye mu myigaragambyo i Nyahururu, mu birometero 200 mu majyaruguru ya Nairobi. Perezida, William Ruto, yari yitabiriye misa yo ku Cyumweru nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ikomeza ivuga.
Umukuru w’igihugu yavugiye mu ruhame kandi ku nshuro ya mbere kuva imyigaragambyo yatangira. Ati: “Urubyiruko rwacu rwakangukiye kugira uruhare mu bibazo by’igihugu cyacu. Ndashaka kubabwira: tugiye kuganira namwe, kugira ngo tumenye ibibazo byanyu kandi dukorere hamwe, nk’igihugu ”.
Abigaragambyaga ariko ntibyababujije guhamagarira imyigaragambyo mishya kuri uyu wa Kabiri uza no ku wa Kane.


