Kenya: Raila Odinga yasubije Visi Perezida Ruto nyuma yo kumushinja urugomo

Sangiza iyi nkuru

Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi Raila Odinga yasubije visi perezida wa Kenya ashimangira ko abamushyigikiye batari abanyarugomo nk’uko abibashinja.

Kuri uyu wa Kabiri ushize, Odinga yatangarije ibi i Nairobi, nyuma y’ibyatangajwe na Visi Perezida William Ruto atunga urutoki abayoboke ba Odinga kuba inyuma y’urugomo rwadutse ku kibuga cya Jacaranda cya Nairobi muri wikendi ishize.

Mu gusubiza kwe, Odinga yasubije Ruto mu ruhame ku nshuro ya mbere, avuga ko Visi Perezida yagize ubwoba nyuma yo guhumurirwa ko azatsindwa mu matora y’umukuru w’iguhugu ategerejwe muri uyu mwaka.

Odinga yagize ati: “Hariho abantu bavuga ko abashyigikiye ODM bateye amabuye kugira ngo bahungabanye mitingi zabo, turashaka kuvuga ko nta n’umwe muri bo wabikoze.”

Yakomeje agira ati: “Tuzahura na bo kandi tubatsindishe amajwi, babonye tsunami ije niyo mpamvu babaye nk’inguge yicaye ku giti ibona umuyaga uza, ndashaka kubabwira ngo bategereze tuzahangana nabo imbonankubone. ”

Raila kandi yasabye Abanyakenya gusohoka bakiyandikisha kuri lisiti y’itora kugira ngo bazabashe gutora abayobozi babo, abizeza kuzoroshya iki gikorwa nk’uko iyi nkuru dukesha Nairobinews ivuga.

Yagize ati “Nta gusinzira. Genda wiyandikishe ndetse na Komisiyo yigenga ishinzwe amatora,IEBC, irashaka gukora kugeza nijoro, nibyiza. Amafaranga arahari kandi tuzayarekura “.

Umuyobozi wa ODM yakomeje avuga ko ari umunyapolitiki uzwi cyane i Nairobi.

Ati: “Muri 2017, hano i Nairobi, nabonye amajwi arenga 900.000 naho Uhuru abona 700.000. Turashaka ko iyo mibare igera kuri miliyoni ebyiri z’inyongera ”.

Muri iki cyumweru komisiyo y’amatora yatangije igikorwa cya kabiri cyo kwandika abazatora biteganyijwe ko kuzarangira ku ya 6 Gashyantare 2022, nyuma y’icya mbere cyo mu Kwakira cyageze kuri 25%.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *