Umudepite uhagarariye agace ka Mumias East mu nteko ishinga amategeko ya Kenya, Peter Salasya, yemereye akazi umukobwa witwa Ronald Lydia wamusabiye mu ruhame kumugira umugore.
Uyu mukobwa yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo kuri uyu wa 17 Ukwakira 2022 yagaragaraga afite icyapa kiriho ifoto ya Depite Salasya n’ubutumwa bumusaba kumugira umugore.
Ubu butumwa bwagiraga buti: “Mushingamategeko Peter Salasya, ndakwinginze ndakwinginze, ngira umugore wawe. Nyakubahwa (Mumias) nitwa Lydia Ronald” maze yongeraho na nimero ye ya telefone.
Iyi foto yageze kuri uyu mudepite maze agaragariza ku rubuga rwa Twitter ko yishimiye uko uyu mukobwa yagaragaje ibimuri ku mutima, ndetse amusezeranya kumutumira mu nteko ishinga amategeko, bagasangira ifunguro ry’amanywa.
Yagize ati: “Bisaba imbaraga n’ubutwari kuvuga ibikurimo ku manywa y’ihangu. Ndamushimira ku bw’intambwe yateye. Imana ihe uyu mukobwa muto umugisha. Ukwiye ibyiza. Ejo ndagutumiye, uzaze dusangirire mu nyubako z’inteko. Uzagira ishema ryo gusangira n’abashingamategeko.”
Nk’uko yabiteguje, Depite Salasya yahuriye n’uyu mukobwa mu nyubako z’inteko ishinga amategeko kuri uyu wa 18 Ukwakira, barasangira, ndetse amusezeranya kumwubakira imibereho; abinyujije mu kumuha akazi cyangwa se kumuha igishoro cyo gutangiza ubucuruzi.
Uyu mudepite nk’uko ikinyamakuru The Kenyans kibivuga, yagize ati: “Nasangiye na we ifunguro rya ku manywa kandi mushimira ubushake yagize. Nzamufasha gukabya inzozi ze. Ni inshuti. Niba ari akazi cyangwa ubucuruzi, nzamufasha.”
Depite Salasya kandi yasobanuye ko mu kiganiro yagiranye na Lydia, yumvise afite gahunda yo kuzaba umunyapolitiki. Yamusezeranyije kumuhugura, kandi ngo byanashoboka ko na we yazaba umudepite.
Uyu mudepite yavuzweho cyane mu minsi yashize ubwo yatsindiraga uyu mwanya wo guhagararira agace k’iwabo, nyamara yarahabwaga amahirwe make na bamwe bamwitaga umurwayi wo mu mutwe kubera ko yiyamamaje ari umukene, agenda n’amaguru kubera ko atari afite ubushobozi bwo gukodesha imodoka.
Inkuru ya Depite Salasya https://bwiza.com/?Kenya-Umukandida-witwaga-umusazi-kubera-ubukene-yegukanye-umwanya-w-umudepite




2 Responses
Kenya: Umudepite yemereye akazi umukobwa wamusabiye mu ruhame kumugira umugore
Nkeka ko yamusabaga ko baryamana.Gusa yibuke ko kuryamana n’umuntu mutashakanye ari icyaha mu maso y’imana.Nubwo bikorwa na millions nyinshi z’abantu,bizababuza kuba mu bwami bw’imana.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza.
Kenya: Umudepite yemereye akazi umukobwa wamusabiye mu ruhame kumugira umugore
Nkeka ko yamusabaga ko baryamana.Gusa yibuke ko kuryamana n’umuntu mutashakanye ari icyaha mu maso y’imana.Nubwo bikorwa na millions nyinshi z’abantu,bizababuza kuba mu bwami bw’imana.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo imana itubuza.