Umugore wo muri Kenya w’imyaka 28 yatunguye abantu ubwo yagaragaraga mu muhanda mu mujyi wa Nairobi yambaye imyenda y’abageni ari kumwe n’umwana we w’umukobwa w’imyaka 7, uyu mugore afite icyapa kinini cyanditseho amagambo avuga ko ashaka umugabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uyu mugore witwa Pris Nyambura ubyaye rimwe, yazengurutse mu duce dutandukanye ry’umujyi n’icyo cyapa n’abana yari yarimbishije nk’abamutahiye ubukwe, ariko abantu benshi batungurwa n’ibyari byanditse ku cyapa kinini yari afite mu ntoki cyanditseho ko ashaka umugabo, afite umwana umwe ndetse hasi hagasozaho nimero ze za telefoni.

Bbc dukesha iyi nkuru yavuze ko yagerageje guhamagara nimero ya telefoni yari kuri icyo cyapa ariko bagasanga ari kuyivugiraho ntibabasha kumvikana.

Kugeza ubu, bwiza.com yasanze ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya bivuga ko bitaramenya neza niba uyu mugore yaba yaje gusubizwa, dore ko izo nimero ziri ku cyapa yitwaje abari kuzihamagara ngo ari benshi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ku mbuga za Twitter na Facebook, bamwe baranenga uyu mugore ku mwanzuro yafashe wo gushakisha umugabo muri ubwo buryo, aho bamwe bibaza niba ari gushaka se w’umwana cyangwa ari undi mugabo wo kubana na we yishakira ariko abandi bakavuga ko hatari bubure umugabo w’umugiraneza uri bwumve akababaro ke.

Ni mu gihe abandi banshi bamugaye ku buryo yakoresheje umwana ukiri muto, aho bavugaga ko ari ukumuhesha isura mbi kandi akiri muto bityo bikaba byazamwicira ahazaza.



Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Gentille@Bwiza.com


