Umusirikare wa Kenya yagabye igitero ku rugo rw’uwahoze ari umugore we ahitwa Marachi, muri Busia, akoresha grenade yamupfubanye nyuma y’intonganya zikomeye.
Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu, itariki 16 Mutarama, ubwo uyu musirikare yateraga uwahoze ari umugore we bagatongana cyane bapfa uburenganzira bwo kurera abana.
Ubuyobozi bw’ubugenzacyaha (DCI) buvuga ko uyu musirikare, Sgt. Denis Ochieng, yashakaga gutwara abana akabambura nyina.
Nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa kenyans.co.ke rwo muri Kenya ivuga, ngo Sgt Ochieng yafashe grenade mu ijakete ya gisirikare yari yambaye ayijugunya hasi mu gipangu mbere yo kuburirwa irengero.
Ibi byabaye nyuma yo kurambirwa gutegereza ko ababyeyi b’uwahoze ari umugore we bahagera ngo baganire ku byo asaba, nk’uko byasabwaga n’umugore batandukanye.
Amaze kubona ko grenade itaturitse, Ochieng yasubiye inyuma yiruka arayitora ayijugunya mu kagezi kari hafi aho.
Abaturanyi bakurikiranye ibyabaye bahise babimenyesha DCI ihita yihutira guta muri yombi uyu musirikare mu gihe iperereza rikomeje.


