Kenya: Urukiko rwashimangiye igihano cy’urupfu cyahawe Miss wa gereza

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rw’ubujurire muri Kenya rwemeje igihano cy’urupfu cyahawe Miss wa Gereza ya Lang’ata 2016, witwa Ruth Wanjiru Kamande, wari ukurikiranweho kwica uwari umukunzi we.

Mu mwaka wa 2018, nibwo Kamande yahamwe n’icyaha cyo kwica umukunzi we Farid Mohammed w’imyaka 24 amuteye icyuma inshuro 22 mu rugo rwe i Nairobi mu 2015 nyuma yo kuvuka igitotsi mu rukundo rwabo.

Urukiko rw’Ubujurire ruti: “Tumaze gusuzuma neza ibimenyetso byanditse, twabonye umwanzuro w’uko uwajuriye yishe nyakwigendera ku buryo bukabije, abigambiriye kandi mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Isesengura ryacu bwite, nta kosa tubona kandi twemeranya rwose n’icyemezo cy’umucamanza, ”

Uyu Nyampinga wa gereza yahamijwe icyaha n’umucamanza w’Urukiko Rukuru, Jessie Lessit, wamuhaye igihano cy’urupfu.

Ati: “Ushinjwa yateye buri cyuma, atari mu gihirahiro nk’uko yabivugiye mu kwiregura kwe, ahubwo yari yabigambiriye … Igikorwa cyari kigambiriye kubabaza no gutera urupfu buhoro ariko byanze bikunze. Icyo ni gihamya yerekana ubugizi bwa nabi n’uwango. ” Umucamanza Lessit yemeje kandi ko atigeze yicuza.

Mu gihe cy’iburanisha, Kamande yabwiye urukiko ko yabonye ikarita y’ibitaro yerekana ko Mohammed yari arimo gufata imiti igabanya ubukana bwa SIDA nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga rwa Mwakilishi.com ikomeza ivuga.

Avuga ko ubwo yamubazaga, umukunzi we yamuteye ubwoba akamukangisha kumufata ku ngufu no kumwica, bigatuma batongana. Kamande yavuze ko yamuteye icyuma cyo mu gikoni nyuma yo kumugwaho ubwo bari barimo kurwana.

Umucamanza yanze ibyo uregwa avuga ko yakoze icyaha mu rwego rwo kwirwanaho, avuga ko inshuro yamuteye icyuma bidashyigikira kwiregura kwe.

Mohammed yapfuye azize ibikomere byinshi yatewe mu mugongo, mu nda, mu gituza no mu ijosi igihe yari ari kwivuza.

Uwunganira uregwa yari yasabye urukiko guha Kamande igihano cyoroheje avuga ko “asigaye afitanye umubano wa hafi n’Imana” kuva yafungwa mu 2015.

Uyu munyamategeko akomeza avuga ko umukiriya we yinjiye mu idini rya Islam kandi ko asenga inshuro eshanu buri munsi. Umwunganira yavuze kandi ko Kamande yiyandikishije mu masomo ya tewolojiya muri gereza, bikaba byerekana ko ari umuntu wahindutse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *