Urukiko rukuru rwa Milimani muri Kenya tariki ya 15 Mata 2022 rwakatiye umukanishi Aggrey Ochieng wibye imodoka imwe mu ziherekeza Umukuru w’Igihugu, Uhuru Kenyatta, igihano cy’urupfu nyuma yo kumuhamya ibyaha byerekeye guhungabanya umutekano w’igihugu.
Nk’uko ikinyamakuru Kenyans cyabitangaje, iyi modoka ya BMW 735 yibwe CIP David Machui Maina wayitwaraga, abanje gutungwa imbunda, tariki ya 26 Kanama 2014 ubwo yari ageze mu gace ka Utawala i Nairobi hafi y’urugo rwe.
Urukiko rwagaragaje ko uyu mukanishi ubwo yari amaze kwiba iyi modoka, yayijyanye mu igaraje (garage) i Nairobi, akuramo ikoranabuhanga rigaragaza aho iherereye (tracking system), ayikomezanya muri Uganda.
Inkuru y’ubu bujura yaciye igikuba muri Kenya, impungenge ku mutekano w’Umukuru w’Igihugu ziba nyinshi. Byatumye Leta ya Uganda yari yamenyeshejwe ko imodoka ishobora kuba yerekezayo, yiyemeza gutanga ubufasha mu kuyishakisha.
Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mukanishi yaje kugwa mu mutego w’abapolisi bo mutwe udasanzwe bari babifashijwemo n’umukobwa bakundanaga (yaramushutse), mu gace ka Wandegeya muri Kampala, hafi ya kaminuza ya Makerere, bamufatana n’iyi modoka mu ijoro mu ntangiriro za Nzeri 2014.
Icyo gihe, umuyobozi wa Polisi mpuzamahanga (Interpol) muri Uganda, Asan Kasingye, yemeje ifatwa ry’iyi modoka. Yagize ati: “Bagenzi bacu batumenyesheje ko imodoka ya Perezida yibwe hifashishijwe intwaro, irimo kwerekeza muri Uganda. Ubwo rero twatangiye gukurikirana, turayifata, maze tuyisubiza muri Kenya.”
Urukiko rwagaragaje ko uyu mukanishi ubwo yakoraga iki cyaha, yari afite imbunda ya AK-47 ndetse na pisitoli (pistol) zifashishijwe mu gutera ubwoba CIP Machui ko yicwa.
Uru rubanza rwavuzwemo n’abandi bane bakekwagwaho gufatanya n’uyu mukanishi muri ubu bujura, babiri bari kumwe icyaha gikorwa ariko bapfuye mu gihe gishize; umwe yapfuye mu buryo budasobanutse mu 2017 ubwo yari yarekuwe by’agateganyo atanze ingwate, undi yica n’uburwayi ubwo yari muri Uganda.
Abandi babiri bari basanzwe bacuruza imodoka barekuwe n’urukiko, ubwo rwabonaga nta bimenyetso bifatika byatuma bakomeza gukurikiranwaho uruhare mu bujura bw’iyi modoka.




2 Responses
Kenya: Uwibye imodoka ya Perezida Uhuru yakatiwe
Amakuru yarabashiranye murikutubwira ibyomuri 2014 nimurebe ibindimwakora
Kenya: Uwibye imodoka ya Perezida Uhuru yakatiwe
Amakuru yarabashiranye murikutubwira ibyomuri 2014 nimurebe ibindimwakora