Kenya: Visi Perezida Ruto yaciye bugufi asaba imbabazi Perezida Uhuru Kenyatta

Sangiza iyi nkuru

Visi Perezida wa Kenya, William Kipchirchir Samoei Ruto, yinginze Perezida Uhuru Kenyatta ngo amubabarire niba atarageze ku byo yari yitezweho mu gihe cy’imyaka icumi bayoboranye igihugu.

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 26 Gicurasi, mu masengesho yo gusengera igihugu yabereye muri Safari Park Hotel i Nairobi, visi perezida yemeye ko ashobora kuba yarashwanye n’umukuru w’igihugu, bikaba byaragoye leta yabo kugeza ku Banyakenya ibyo babasezeranyije.

Ruto yinginze agira ati: “Nzi kandi ko kuba Visi Perezida, nshobora kuba ntarageze ku byo databuja Nyakubahwa Perezida inshuti yanjye nziza, yari inyitezeho, ndagusaba imbabazi.”

Ruto yashimye icyubahiro Uhuru yamuhaye amuhitamo ngo abe visi perezida muri manda ebyiri zikurikiranye nk’uko iyi nkuru dukeha Kenyans.co.ke ivuga.

Yagaragaje ko kuba visi perezida wa mbere hashingiwe ku Itegeko Nshinga rya 2010 byamutoje imico myiza y’ubuyobozi.

Ati “Nagize amahirwe yo kuba visi perezida ku nshuti yanjye Perezida Uhuru Kenyatta mu myaka 10 ishize. Ni icyubahiro mpa agaciro. Ndi Umunyakenya wenyine wabaye visi perezida watowe hakurikijwe Itegeko Nshinga rishya kandi ndabishimira Imana. Mu gihe ugiye mu kiruhuko cy’izabukuru, Imana iguhe ibyifuzo byose by’umutima wawe “.

Ku rundi ruhande, Uhuru yemeje imbaraga zo guhuriza hamwe hatitawe ku mitwe yabo ya politiki. Yashubije Ruto avuga ko yifuza nawe ikiruhuko cy’izabukuru cy’amahoro namara gutanga ubutegetsi nyuma y’amatora rusange yo ku ya 9 Kanama.

Mu gisubizo cye Uhuru yagize ati: “Nizeye ko amasengesho ya visi perezida Ruto ku kiruhuko cy’izabukuru azasohora, ntegereje amahoro n’ibyishimo mu myaka iri imbere.”

Umukuru w’igihugu yongeye guhamagarira abayobozi bose bashaka imyanya y’amatora kwakira ibyavuye mu matora no kwimakaza amahoro n’umubano mwiza hagati y’Abanyakenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *