Kenya yakomeje gufatira amadolari miliyoni 2 yaturutse mu Burundi

Sangiza iyi nkuru

Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwafashe icyemezo cy’uko ikigega cy’igihugu gishinzwe kugaruza imitungo, ARA, gikomeza gufatira mu minsi 90 amadolari ya Amerika miliyoni 2 yaturutse mu Burundi.

Tariki ya 18 Gashyantare 2022 ni bwo abakozi bo ku biro bya gasutamo bafatiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta umugenzi witwa Andrew Kimpboi wari uturutse i Bujumbura mu Burundi.

Kempboi washakaga kwerekeza i Londres mu Bwongereza yari afite igikapu cyuzuyemo aya madolari yose, arayamburwa kubera ko atigeze yandikisha ko ayafite; bigakekwa ko yayakuye mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Gusa mu gihe ARA yari imaze gufata icyemezo cyo gufatira aya mafaranga, banki yo mu Burundi yitwa BCB yahise itangaza ko ari ayayo, isaba kuyasubizwa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *