Misiri yamaganye Ethiopia yafunguye urugomero rwa Grand Renaissance

gomer.jpg

Guverinoma ya Misiri yamaganye iya Ethiopia yafunguye ku mugaragaro urugomero runini ku mugabane wa Afurika rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD) rwubatswe ku ruzi rwa Nili. Tariki ya 20 Gashyantare 2022 ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed hamwe na Perezida Sahle-Work Zewde bafunguye ku mugaragaro uru rugomero rwari rumaze imyaka hafi 11 rwubakwa […]

Perezida Kagame yahuriye ku meza n’abanyacyubahiro batandukanye mbere yo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade

Perezida Paul Kagame uri i Dakar muri Sénégal kuri uyu wa Kabiri yakiriwe ku meza ari hamwe n’abanyacyubahiro batandukanye, mbere yo gutaha Stade ya Abdoulaye Wade. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri ni bwo iriya Stade y’akataraboneka itahwa ku mugaragaro, mu birori byitabirwa n’abanyacyubahiro batandukanye barimo abakuru b’ibihugu na za Guverinoma ndetse n’abakanyujijeho muri […]

Kayonza: Abarimu n’ubuyobozi bw’ishuri barapfa agahimbazamusyi

Abarimu bigisha ku rwunge rw’amashuri rwa Kayonza ruherereye mu kagari ka Kayonza, mu murenge wa Mukarange bavuga ko inama y’ababyeyi yemeje ko bazajya bahabwa agahimbazamusyi ariko igihembwe cya mbere cyarangiye batagahawe kandi abanyeshuri bakishyura. Abaganiriye na Bwiza.com ni abarimu bigisha mu ishuri ryisumbuye. Bavuga ko kuva umwaka w’amashuri watangira, ababyeyi basabwe gutanga agahimbazamusyi kangana n’amafaranga […]

Gisimba wahawe ishimwe na Perezida Kagame yamaganye murumuna we wamwise umusinzi

damas.jpg

Mutezintare Gisimba Damas wahawe ishimwe na Perezida Paul Kagame kubera ko yarokoye abantu babarirwa muri 400 mu gihe cya jenoside yakorerwaga Abatutsi, yamaganye murumuna we Gisimba Jean-François uba ku mugabane w’Uburayi wamwise umusinzi. Dasmas yamenyekanye cyane ku kigo cyareraga imfubyi mbere na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi cyitwa ‘Gisimba Memorial Center’ cyubatswe i Nyamirambo mu […]

U Bwongereza bwafatiye u Burusiya ibihano bikakaye

Minisitiri w’Intebe w’Ubwami bw’u Bwongereza, Boris Johnson yatangaje ko igihugu cye cyafatiye u Burusiya ibihano bikakaye nyuma y’aho Perezida wabwo, Vladimir Putin ategetse ko ingabo zinjira mu burasirazuba bwa Ukraine. Ibi bihano byafatiwe banki eshanu zikomeye zo mu Burusiya: Rossiya, IS Bank, General Bank, Promsvyazbank na Black Sea Bank. U Bwongereza kandi bwafatiye ibihano abaherwe […]

Uwayoboye RDB bwa mbere yatabarutse

24634383208_37b061f39d_k.jpg

Joe Ritchie wari mu bayobozi ba Komite ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu, akaba ari na we wabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere(RDB) bwa mbere kuva mu 2007 kugera 2009, yatabarutse ku myaka 75. Urupfu rw’uyu mugabo rwameneykanye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, agwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yari anafite ubwenegihugu bw’u […]

First RDB boss dies at 75

Joe Ritchie, who was the first CEO of Rwanda Development Board (RDB), died in the U.S at the age of 75. Ritchie’s death, an American businessman and presidential advisor, which was announced on Tuesday, February 22. Joe Ritchie’s passing follows that of Dr. Paul Farmer, another American physician and philanthropist who died on Monday, February […]

Kenya yakomeje gufatira amadolari miliyoni 2 yaturutse mu Burundi

Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwafashe icyemezo cy’uko ikigega cy’igihugu gishinzwe kugaruza imitungo, ARA, gikomeza gufatira mu minsi 90 amadolari ya Amerika miliyoni 2 yaturutse mu Burundi. Tariki ya 18 Gashyantare 2022 ni bwo abakozi bo ku biro bya gasutamo bafatiye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Jomo Kenyatta umugenzi witwa Andrew Kimpboi wari uturutse i […]

Umunyamategeko wajyanye Past. Bugingo mu nkiko yatawe muri yombi

Umunyamategeko, Male Kiwanuka Mabirizi, yatawe muri yombi nyuma y’aho umucamanza, Musa Sekaana, asabye ko atabwa muri yombi agafungirwa muri gereza ya Kitalya amezi 18, akurikiranweho gusuzugura ubucamanza bw’igihugu. Mabirizi kuri ubu ufungiwe Jinja, ni we wari wareze Pasiteri Bugingo, amushinja kurenga ku mategeko agenga abashyingiranwe. Bugingo yamusabiye ku Mana avuga ko na we agiye guhura […]

Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda

Umunya-Colombia Jhonatan Restrepo yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kakinwe kuri uyu wa Kabiri. Abasiganwa bahagurukiye imbere y’inyubako ya MIC mu mujyi wa Kigali, berekeza mu karere ka Rubavu ku ntera y’ibirometero 155. Restrepo yegukanye agace ko kuri uyu wa Kabiri akoresheje amasaha atatu, iminota 54 n’amasegonda 10. Yakoresheje ibihe bingana n’abakinnyi batandatu […]

Umugore nagukubita urushyi, uzajye kunywa inzoga- Padiri Oluoma

Umwe mu bapadiri bo muri Arikidiyesozi ya Abuja muri Nigeria, Oluoma Chinenye John, yatumye abantu bacika ururondogoro nyuma yo kuvuga ko abagabo bazajya binywera agasembuye igihe abagore babo babahangaye bakabakubita inshyi mu rwego rwo kurwanya uburakari. Mu gihe bamwe mu bigisha iyobokamana bamagana agacupa, Padiri Oluoma Chinenye, yavuze ko agasembuye ari umuti ku bagabo bakubitwa […]

Kigali: Umurundi avuga ko we na bagenzi be bashaka guhirika Ndayishimiye

Impunzi y’Umurundi yitwa Ciza Alexandre iba mu mujyi wa Kigali mu Rwanda ivuga ko yo na bagenzi bayo bafite umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye. Ciza mu kiganiro yagiriye kuri Primo Media Rwanda, yasobanuye ko impamvu bashaka guhirika ubutegetsi bwa Ndayishimiye ari uko mu Burundi hari gukorwa ibyaha birimo ubwicanyi, ngo bikaba bikorwa […]

Kagame eulogises Dr Paul Farmer

It is hard to find the words to express the sad news of the passing of Dr Paul Farmer – the person, the Doctor, the philanthropist. This was the tribute by President Paul Kagame as he mourned the infectious disease physician and anthropologist, who was announced dead at the age of 62 on February 21. […]

Putin yategetse abasirikare kwinjira mu burasirazuba bwa Ukraine

Perezida w’ Uburusiya, Vladimir Vladimirovich Putin, mu ijambo yagejeje ku gihugu, yategetse ko ingabo z’igihugu cye zijya mu burasirazuba bwa Ukraine, kurinda ibice byafashwe n’inyeshyamba, zisaba ko aho ziherereye hagirwa Leta zigenga. Iri ijambo ryatumye ibihugu byinshi bihita bisaba ko haterana inama yihutirwa y’akanama ka ONU gashinzwe umutekano ku Isi nk’uko ibinyamakuru birimo AP News, […]

CAR: Abasirikare 4 b’u Bufaransa bafashwe bakekwaho gushaka kwica Perezida

ibikoresho-5.jpg

Ambasade y’u Bufaransa muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) yatangaje ko abasirikare b’ibihugu gihugu bari mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (UN) buzwi nka MINUSCA batawe muri yombi ubwo bari ku kibuga cy’indege. Ubutumwa iyi Ambasade yanyujije kuri Facebook kuri uyu wa 21 Gashyantare 2022 buvuga ko abasirikare batawe muri yombi ni bane barinda General Stéphane Marchenoir […]