Joe Ritchie wari mu bayobozi ba Komite ngishwanama y’Umukuru w’Igihugu, akaba ari na we wabaye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere(RDB) bwa mbere kuva mu 2007 kugera 2009, yatabarutse ku myaka 75. Urupfu rw’uyu mugabo rwameneykanye kuri uyu wa Kabiri tariki 22 Gashyantare 2022, agwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ariko yari anafite ubwenegihugu bw’u Rwanda. Mu 2017 Joe Ritchie ni umwe mu bantu icyenda bambitswe na Perezida Kagame impeta z’ishimwe ry’ubucuti. Izi mpeta zahawe abantu bagize uruhare rw’indashyikirwa mu gufasha u Rwanda kongera kwiyubaka. Urupfu rwa Joe Ritchie ruje rukurikira urwa Dr Paul Farmer nawe wari inshuti y’u Rwanda.

Mu 2017 Joe Ritchie ni umwe mu bantu icyenda bambitswe na Perezida Kagame impeta z’ishimwe ry’ubucuti.


