Umutoza Jorge Manuel da Silva Santos Pãixao utoza Rayon Sports yatangaje ko atabona nka derby umukino bitegura guhuriramo na APR FC, ngo kuko ntaho utandukaniye n’uwo baheruka gutsindamo Bugesera FC.
Ku wa Gatandatu w’iki cyumweru ni bwo Rayon Sports izakira APR FC, mu mukino w’umunsi wa 19 wa shampiyona uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.
Abenshi mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda bafata uyu mukino nk’ukomeye kurusha indi mu gihugu, bijyanye no kuba aya makipe yombi akunze gusimburana ku bikombe ndetse akiharira imitima ya benshi mu bihebeye ruhago.
Ni umukino kandi wakunze kwirukanisha abenshi mu batoza bagiye bawutsindwa.
Cyakora cyo n’ubwo uyu mukino ukunze kuba wakaniwe na benshi, Pãixao utoza Rayon Sports we asanga ntaho utandukaniye n’uwo ikipe ye yatsinzemo Bugesera FC igitego 1-0 ku wa Mbere.
Aganira n’itangazamakuru yagize ati: “Uriya ni umukino usanzwe nk’uko twakinnye na Bugesera. APR FC ni yo iyoboye urutonde, twubaha abo duhanganye kimwe, kuri njye ntabwo ari derby, ni umukino usanzwe.”
Uyu mutoza yavuze ko ibyo by’ihangana n’ubukeba ari byiza ku bafana, gusa we n’abakinnyi be bakaba bawufata nk’indi isanzwe.
Ati: “Njyewe ndi umunya-Portugal sindi umunyarwanda, ikindi ndi umutoza sindi umufana. Ibi byo guhangana ni byiza ku bafana, ariko kuri njye n’abakinnyi banjye ni umukino usanzwe, umukino ukomeye tuzakora ibishoboka byose kugira ngo tuwutsinde.”
Rayon Sports izahura na APR FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 32, ikaba irushwa amanota umunani n’uyu mukeba wayo wa mbere ku rutonde rwa shampiyona.


