Guverinoma ya Misiri yamaganye iya Ethiopia yafunguye ku mugaragaro urugomero runini ku mugabane wa Afurika rwa Grand Ethiopian Renaissance Dam (GERD) rwubatswe ku ruzi rwa Nili.
Tariki ya 20 Gashyantare 2022 ni bwo Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed hamwe na Perezida Sahle-Work Zewde bafunguye ku mugaragaro uru rugomero rwari rumaze imyaka hafi 11 rwubakwa mu mpaka nyinshi bitewe n’uko Misiri na Sudani zitari zishyigikiye ko rwubakwa.
Impamvu ibi bihugu bibiri bitashyigikiye ko rwubakwa ni uko byagize impungenge z’uko mu gihe rwaba rutangiye gukora, rushobora gutuma bibura amazi uru ruzi rwari rusanzwe rubigaburira. Nk’urugero, amazi Misiri ikoresha, 97% aturuka kuri Nili.
Guverinoma ya Ethiopia yemeza ko ari amateka adasanzwe kuba yafunguye uru rugomero, kuko yiteze kugaburira umuriro w’amashanyarazi ku bihugu byinshi bya Afurika, ariko iya Misiri yo ntibikozwa.
Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Misiri nk’uko RFI ibivuga, ryamaganye ko ifungurwa ry’uru rugomero ryakozwe nta bwumvikane bubayeho hagati y’ibihugu birebwa n’iki kibazo.
Yagize iti: “Ifungurwa ritumvikanyweho ry’urugomero ni ukwica nkana amasezerano Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yashyizeho umukono mu 2015.”
Muri aya masezerano, ibi bihugu uko ari bitatu byari byariyemeje kumvikana kugira ngo uru rugomero rukomeze rwubakwe, rwuzure ariko Misiri yageze ubwo Ethiopia yanga ubusabe bw’ibi bihugu mu bijyanye n’amategeko.
Misiri ibona ko ibyo Ethiopia yakoze ari ikibazo ku mutekano w’akarere, by’umwihariko ku bihugu bihuriye ku ruzi rwa Nili.



