damas.jpg

Gisimba wahawe ishimwe na Perezida Kagame yamaganye murumuna we wamwise umusinzi

Sangiza iyi nkuru

Mutezintare Gisimba Damas wahawe ishimwe na Perezida Paul Kagame kubera ko yarokoye abantu babarirwa muri 400 mu gihe cya jenoside yakorerwaga Abatutsi, yamaganye murumuna we Gisimba Jean-François uba ku mugabane w’Uburayi wamwise umusinzi.

Dasmas yamenyekanye cyane ku kigo cyareraga imfubyi mbere na nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi cyitwa ‘Gisimba Memorial Center’ cyubatswe i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Mu buhamya yahaye Igihe mu Gushyingo 2015, yasobanuye uburyo yarokoye abantu 425 barimo abana 325 n’abakuru 80 biganjemo abagore; barimo abo yaharereraga n’abahahungiye ubwo jenoside yakorwaga.

Damas yasobanuye ko aba bose yabarinze ubwicanyi bw’Interahamwe zakundaga kugera kuri iki kigo cy’imfubyi, rimwe na rimwe akaziha ibiryo zigasubirayo. Yemeza ko abo yari acumbikiye zishe batarenze 12.

Ibi bikorwa ni byo byatumye ahabwa ishimwe mu bagize uruhare mu kurwanya jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse anagirwa ‘Umurinzi w’Igihango’, yambikwa umudali mu muhango witabiriwe na Perezida Kagame tariki ya 6 Ugushyingo 2015.
damas.jpg

Mu kiganiro yagiranye na DW muri Mata 2019, Damas yavuze uko yakiriye aya mashimwe. Ati: “Numvise abantu banyita intwari kubera ko nakoze ibintu byiza muri jenoside. Ariko ku bwanjye ndashimira Imana, yo yanshoboje kubikora. Ntabwo nari niteze ishimwe riturutse ku wo ari we wese. Habayeho ukutikunda kandi ntekereza kko hari abandi bantu babikoze. Ku bw’amahirwe make turi bake.”

Murumuna we yamwise umusinzi

Gisimba Jean François uba mu Budage, aherutse gushyira hanze igitabo yise ‘Là où il y a de l’Amour, Il y a de la Place (Where there is Love, There is Room/Ahari Urukundo, Haboneka Umwanya)’ gisobanura mu ncamake uko iki kigo cyareraga imfubyi cyari gifite ubushobozi bwo kwakira abana 60, cyarokokeyemo abarenga 400.

Mu iriburiro ry’iki gitabo cy’impapuro 142 kiri ku rubuga Oasis Editions, umwanditsi yagize ati: “Ikigo cy’imfubyi cya Gisimba, inzu yubakiwe kwakira abana bagera kuri 60 b’imfubyi cyangwa baturuka mu miryango ikennye, yakiriye abantu barenga 400. Mu mezi atatu, abavandimwe bo kwa Gisimba barazwe iyi nzu n’ababyeyi babo bapfuye, bakoresheje amayeri yose kugira ngo barokoke ubu bwicanyi, banarokore ubuzima bw’ababahungiyeho.”

Muri iki gitabo ariko, uyu mwanditsi yasobanuye ko nta ruhare runini mukuru we yagize mu kurokora abari barahungiye muri iki kigo, cyane ko ngo akenshi yabaga yasinze, agataha mu ijoro adandabirana.

Uyu mwanditsi ariko mu kiganiro yagiranye na DW, yavuze ko igikorwa cyo kurokora abantu muri iki kigo bakigizemo uruhare nk’abavandimwe batatu; we, Damas na Elvis Gisimba hamwe n’Umunyamerika Carl Wilkens wajyanaga ibiribwa n’amazi muri iki kigo. Ati: “Umuvandimwe wanjye (Damas) yagize uruhare rwe nk’uko natwe twarugize.”

Damas n’abarokotse bamagana bimwe mu byanditswe

Damas avuga ko yasomye iki gitabo, asanga murumuna we hari aho yamuharabitse. Mu kiganiro na Bwiza TV, yagize ati: “Handitsemo ibinyoma gusa, hagakurikiraho no kwitaka, akavuga ubutwari bwe ariko byose bikubiye mu binyoma. Amparabika ko nari umusinzi, ko nataye inshingano zanjye, abantu bampungiyeho bazi ko baje kubona ubufasha bunturutseho, ariko batangazwa no kubona ko kuva saa moya za mu gitondo kugeza saa mbiri n’igice z’ijoro, nabaga ndi kuri butike, nywa inzoga, ngataha nijoro nadandabiranye, nasinze.”

Reba iki kiganiro hano

Umurinzi w’Igihango avuga ko murumuna we atigeze avuga butike yabaga yabaga yagiye kunyweramo, akanemeza ko nta butike yakoraga kubera ko zose Interahamwe zari zarazisahuye. Ngo ahubwo inzoga ni Interahamwe gusa zabaga zizifite. Ati: “Ubwo ni ukuvuga ko nari inshuti y’Interahamwe rero! Birababaje.”

Mukarurangwa Immaculée uri mu barokokeye muri iki kigo cy’imfubyi avuga kuri iki gitabo, ati: “Mu by’ukuri hari ibintu bikubiyemo njyewe nabonye ari nko gupfobya jenoside kubera ko iyo umuntu yandika igitabo, akandika yiyitirira ibintu atakoze kandi ahubwo uwatugiriye neza, twebwe tubona nk’umuntu wari ufite ubumuntu burenze kuko yitanze ku buryo buhebuje ari we mukuru we Damas Gisimba, akamusebya muri icyo gitabo […]”

Mukarurangwa asobanura ko mu gihe Damas yarokoraga abantu, murumuna we yari yihishe kimwe n’abandi, cyane ko ngo yari n’umunyabwoba. Ati: “Uwo murumuna we na we yari yihishe kimwe n’abandi. Yari umuntu w’umunyabwoba cyane, yahoraga yihishe kimwe n’abari bahahungiye.”

Uyu mutangabuhamya avuga ko impamvu yumvikanisha ko ibyo murumuna wa Damas yanditse harimo ibinyoma, ari uko mbere y’uko mu Rwanda umuntu ahabwa izina ry’Umurinzi w’Igihango, iyari Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge na Unity Club Intwararumuri byabanzaga kumukoraho ubushakashatsi.
umut.png

Undi warokokeye muri iki kigo, yemeje ko yasanze ibyo murumuna wa Damas yanditse muri iki gitabo ari ibinyoma bitagira ikizima. Ati: “Ibyo Jean-François Gisimba yanditse muri iki gitabo ni ibinyoma, nta kizima kirimo. Urebye ni ukwitaka akivuga, ntabwo avuga ukuri kwabereye aha. Igitangaje ni uko atavuga ibyabaye aha kuva ku munsi wa mbere, kugera ku munsi wa nyuma. Ahera mu mpera z’ukwezi kwa Gatandatu kandi twarahamaze amezi hafi atatu, rero akavuga akantu gato cyane ko kwitaka, ko yakijije abantu kandi ntabyo yakoze.”

Uyu yavuze ko bitakumvikana ukuntu Damas yaba yari umusinzi, kandi kuri iki kigo yari ameze nk’umupolisi cyangwa umusirikare waharindaga. Ati: “Yirirwaga azenguruka aha, areba aho Interahamwe zituruka, inyinshi zari abantu b’abaturanyi baziranye na we, akirirwa abasaba imbabazi, akirirwa abaha amafaranga, akirirwa akora muri stock, akabaha ibyo kurya kugira ngo arebe ko bwakira kabiri.”

Yakomeje avuga ko Jean-François yasigaye ayoboye iki kigo hamwe n’umugore wa Damas, mu minsi ya nyuma gihe ubwo Damas yamenyaga ko arimo guhigwa, ashakisha aho yakwimurira iki kigo n’abari bagihungiyemo.

Damas n’aba batangabuhamya barasaba inzego zibifitiye ububasha gutesha agaciro iki gitabo, kuko ngo gitesha agaciro uyu Murinzi w’Igihango, kikanapfobya jenoside yakorewe Abatutsi.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. Gisimba wahawe ishimwe na Perezida Kagame yamaganye murumuna we wamwise umusinzi
    Icyo nakwemeza ni uko Jean François atatanze abantu bari bahungiye iwabo kandi na we ntiyaramerewe neza ariko kuvuga ko mukuru we yirirwaga yasinze ho yararengereye.nta hantu yari gukura inzoga zo gusinda kiriya gihe

  2. Gisimba wahawe ishimwe na Perezida Kagame yamaganye murumuna we wamwise umusinzi
    Icyo nakwemeza ni uko Jean François atatanze abantu bari bahungiye iwabo kandi na we ntiyaramerewe neza ariko kuvuga ko mukuru we yirirwaga yasinze ho yararengereye.nta hantu yari gukura inzoga zo gusinda kiriya gihe

  3. Gisimba wahawe ishimwe na Perezida Kagame yamaganye murumuna we wamwise umusinzi
    Birababaje kubona Jean François aharabika Damas witanze Imana ikamwumva akarokora Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cye! Inda nini yishe ukuze koko ndetse n’ingengabitekerezo yanze kuva muri Jean François! Ubu yashoye Damas mu nkiko agamije kumujujubya no kwikubira umutungo bahuriyeho yiyibagije n’ukuntu yirirwaga akoronga mu gitangazamakuru yakoragaho i Kigali mu gihe cy’urugamba we na ba Bemeriki Valeria, Nyirabikari Helena, Mukezamfura, Karwera, Kantano, Noheli n’abandi bashyushya Abahutu n’Inzirabwoba ngo bikize Inyenzi z’Abatutsi n’ibyitso byazo! Ahubwo ajye azirikana ko Ineza ya mukuru we Damas ariyo yatumye ntawumutindaho abimubazaho!

  4. Gisimba wahawe ishimwe na Perezida Kagame yamaganye murumuna we wamwise umusinzi
    Birababaje kubona Jean François aharabika Damas witanze Imana ikamwumva akarokora Abatutsi bari bahungiye mu Kigo cye! Inda nini yishe ukuze koko ndetse n’ingengabitekerezo yanze kuva muri Jean François! Ubu yashoye Damas mu nkiko agamije kumujujubya no kwikubira umutungo bahuriyeho yiyibagije n’ukuntu yirirwaga akoronga mu gitangazamakuru yakoragaho i Kigali mu gihe cy’urugamba we na ba Bemeriki Valeria, Nyirabikari Helena, Mukezamfura, Karwera, Kantano, Noheli n’abandi bashyushya Abahutu n’Inzirabwoba ngo bikize Inyenzi z’Abatutsi n’ibyitso byazo! Ahubwo ajye azirikana ko Ineza ya mukuru we Damas ariyo yatumye ntawumutindaho abimubazaho!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *