Kenya yambuwe uburenganzira bwo kwakira amarushanwa ya CHAN muri 2018 nyuma y’inama nkuru y’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.
Icyemezo cyatangajwe mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’inama y’umunsi umwe yayobowe na perezida wa Caf, Ahmed. Inama yaberaga mu murwa mukuru wa Ghana, i Accra.
Caf yavuze ko icyemezo cyayo cyafashwe kbera “amakuru yo gukerererwa mu myiteguro gukomeye nk’uko byabonywe n’amatsinda yakoze ubugenzuzi mu gihugu.”
Iri rushanwa ry’amakipe 16 rijyamo abakinnyi bakina muri shampiyona zo bihugu byabo riteganyijwe kuba ku itariki ya 12 z’ukwa Mbere rikarangira ku ya 4 z’ukwa Kabiri 2018 nkuko bigaragara mu nkuru ya BBC.
Itsinda ry’abagenzuzi bagiye muri Kenya kuva ku itariki ya 11 kugera kuri 17 z’ukwa Cyenda 2017 ryabonye ko sitade imwe muri enye zigomba gukinirwaho ari yo yari yujuje ibyangombwa.
Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Kenya, FKF, ritsindagira ko “ryakoze ibishoboka byose mu buryo bw’ingufu za kimuntu mu kwizeza ko CHAN 2018 yari kuba ku banya Kenya ndetse n’abatuye akarere k’Uburasirazuba bwa Afurika”.
Yongeyeho ko bibabaje kuba “ibikorwa remezo biri ku rwego rusabwa mu kwakira irushanwa ndetse n’ibikenewe mu kuvugurura ibikorwa bihari, bisobanuye ko Kenya izafata umwanya wa kabiri nyuma y’ibihugu byiteguye neza byateje imbere ibikorwaremezo mu gihe cy’imyaka myinshi”.
Bamwe mu bayobozi ba Caf bari i Accra banagaragaje impungenge batewe n’umwuka wa politike utameze neza muri Kenya, aho amatora yateshejwe agaciro agomba kongera gutegurwa mu kwezi gutaha.
Iyi ni inshuro ya kabiri Kenya yamburwa uburenganzira bwo kwakira irushanwa ku rwego rw’umugabane wa Afurika nyuma y’uko mu 1996 yasimbuwe na Afurika y’Epfo mu kwakira irushanwa ry’igikombe cy’ibihugu bya Afurika, CAN.
Caf yavuze ko ipiganwa ryo kwakira iri rushanwa ku bindi bihugu rihita ritangira ako kanya.
Mu bindi byemezo byafashwe na Caf, Kameruni izakira amarushanwa y’igikombe cya Afurika muri 2019 ariko komite itegura iri rushanwa igomba guterana ikagenzura ibijyanye n’ibikorwaremezo mu myiteguro.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Caf kandi yanatangaje ko Misiri yasimbuye Zambia mu kwakira amarushanwa y’igikombe cya Afurika cy’abari munsi y’imyaka 23, kizanatanga itike yo kwitabira amarushanwa y’imikino ya Olempike yo muri 2020 izabera i Tokyo.
Zambia yambuwe uburenganzira bwo kwakira irushanwa kubera ibibazo bishingiye ku bukungu.
Kanda hano ubone amakuru yihuse kandi ku gihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus /Bwiza.com


