Kera kabaye Amerika yashimiye Tshisekedi, imuha umukoro

Sangiza iyi nkuru

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashimiye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC, nyuma yo kwegukana intsinzi mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi gushize.

Ku itariki ya 31 Ukuboza ni bwo Komisiyo y’amatora muri RDC yatangaje Tshisekedi nk’uwatsinze amatora yo ku wa 20 Ukuboza, mbere y’uko intsinzi ye yemezwa n’Urukiko Rushinzwe Kurinda Itegekonshinga muri iki cyumweru.

Tshisekedi yatsinze ku majwi 73% n’ubwo intsinzi ye yamaganiwe kure n’abo bari bahatanye bashinje Komisiyo y’amatora kumwibira amajwi.

Amerika mu itangazo yasohoye yavuze ko ishimira Tshisekedi wegukanye intsinzi, gusa imuha umukoro w’ibyo agomba kwitaho.

Iti: “Magingo aya umukoro w’ingenzi wo kubaka ubumwe bw’igihugu urasaba ubuyobozi, kubazwa inshingano no gutanga amahirwe angana mu nzego zose. Turashimira kandi abaturage ba Congo ku bwitange bagize mu kumvikanisha amajwi yabo mu gihe cy’amatora.”

Muri iryo tangazo by’umwihariko Amerika yasabye Guverinoma ya RDC kongera gusuzuma uko amatora yagenze, hanyuma abagize uruhare mu bujura bw’amajwi bagashyikirizwa ubutabera.

Iti: “Amerika irasaba kandi abategetsi ba Congo gutangiza isuzuma ryuzuye ku bijyanye n’amatora, gukora iperereza no gushyikiriza ubutabera abagerageje guhungabanya ubushake bw’abaturage, hanyuma nyuma yo kubyumvikanaho n’abafatanyabikorwa, bagakurikiza ibyifuzo bizashingirwaho mu kunoza amatora ataha.”

Amerika yashimiye Tshisekedi yiyongera ku bindi bihugu by’ibihangange birimo u Bushinwa, u Bufaransa n’u Burusiya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *