Hakizimana Innocent wamenyekanye ku izina ry’ubuhanzi rya Master Fire, kera kabaye agiye kurangiza amasomo ya Kaminuza nyuma y’imyaka 18 ari ku ntebe y’ishuri.
Amakuru avuga ko muri iki cyumweru ari bwo Master Fire waririmbye indirimbo nka mtoto wa kijiji yamuritse igitabo cye gisoza Kaminuza (Défence).
Master Fire yamenyekanye mu myaka ya 2008 na 2009 ubwo yaririmbaga injyana ya Hip Hop yiga muri kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare.
Mu myaka ibiri ishize ubwo atashoboraga gushyirwa ku rutonde rw’abanyeshuri 600 bagombaga gusoza amasomo muri UTAB, yavuze ko igihe kizagera inzozi ze zo kurangiza Kaminuza zikaba impamo.
Ati: “Sinabashije gusozanya n’abandi, byaranze, ariko bizageraho bikunde.”
Icyo gihe yasobanuye ko “ikibazo cyabiteye basanze mfite ibibazo mu mafaranga y’ishuri binsaba kujya kuri FARG kugira ngo banyishyurire biratinda, ariko ubu ejo bundi barishyuye ubu ibibazo byakemutse.”
Master Fire yatangiye Kaminuza bwa mbere mu mwaka wa 2006 mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare (UNR), mu mwaka wa 2007 yinjiye mu buhanzi aranakundwa cyane mu njyana ya Hip Hop.
Mu 2008 uyu muraperi w’imyaka 39 y’amavuko yitwaye nabi bituma ahanishwa kumara imyaka ibiri atiga muri Kaminuza.
Yasubiye kwiga i Butare mu mwaka wa 2011 na bwo akomeza kuba umwe mu bahanzi basusurutsaga abanyeshuri muri Kaminuza, yaje kujyanwa Iwawa na bwo bivugwa ko ari ukubera ikibazo cy’imyitwarire avuyeyo yasanzwe yarirukanwe muri Kaminuza ajya gukomereza ahandi.
Yahise ajya kwiga muri UTAB ibarizwa mu Karere ka Gicumbi yari amaze igihe yigamo ibijyanye na ‘ Renewable Energy’ ari na byo yanditseho igitabo.


