Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports, Muhire Kevin, yanenze bagenzi be batereranye iyi kipe ntibaze gukina imikino isoza umwaka w’imikino, avuga ko bidakwiye.
Yabigarutseho nyuma y’umukino wo guhatanira umwanya wa gatatu w’Igikombe cy’Amahoro Rayon Sports yanyagiyemo Police FC ibitego 4-0.
Ibitego bya Kevin Muhire, Ishimwe Kevin na Musa Esenu watsinze bibiri ni byo byahesheje Rayon Sports intsinzi.
Iyi kipe yawutsinze mu gihe yari idafite abakinnyi bayo ngenderwaho nka Blaise Nishimwe n’umunyezamu Kwizera Olivier banze kwitabira ubutumire bwayo.
Kevin Muhire aganira n’itangazamakuru, yavuze ko nk’abakinnyi ba Rayon Sports batunguwe no kubwirwa ko bagomba gukina umukino w’umwanya wa gatatu kandi bari baratangiye ibiruhuko, ari na byo byatumye bamwe mu bakinnyi bataboneka.
Ati: “Byaje bitunguranye, twumvaga ko twasoje umwaka w’imikino turataha ni yo mpamvu bamwe na bamwe nka ba Blaise mutababonye, kuko twari twarangiye mu biruhuko. Byaradutunguye, baraduhamagaza, abumvaga bari tayari kwitangira ikipe baraje.”
Uyu mukinnyi yavuze ko n’ubwo ikipe yabahamagaje ibatunguye, bitari bikwiye ko banga kwitabira ubutumire bwayo.
Ati: “Buri umwe afite uko atekereza ku giti cye, kandi buri wese afite icyo ateganya mu buzima bwe. Rayon Sports ni ikipe yatumye Ikipe y’Igihugu iduhamagara, ni ngombwa kuyiha agaciro ikwiye. Ku bwanjye kuva mu Amavubi nkajya kwicara mu rugo ntabwo bimpesha ishema cyangwa Rayon Sports, ni ngombwa gukora akazi kanjye kugera nkasoje.”
Yunzemo ati: “Benshi muri bo basoje amasezerano, abandi bafite amasezerano ariko tugomba kuba abanyamwuga. Mu gihe ugiye ahantu, ugomba gukora akazi ukakarangiza.”
Rayon Sports nyuma yo kwegukana umwanya wa gatatu yahawe sheki ya Frw miliyoni 3.


