Kicukiro: Abaturage barashinja Gitifu wa Gatenga kubarira amafaranga y'ingoboka

Sangiza iyi nkuru

Abaturage biganjemo abasaza n’abakecuru bo mu murenge wa Gatenga mu karere ka Kicukiro barashinja abayobozi barimo na Gitifu w’umurenge, Emmanuel Manevure kubarira amafaranga y’ingoboka asanzwe agenerwa abatishoboye .
Bamwe muri aba baturage baganiriye na Tv1 dukesha iyi nkuru bavuga ko iyo aya mafaranga abonetse bayagabana n’abayobozi bo mu murenge ndetse utagize icyo atanga agakurwa ku rutonde ubutaha ntayahabwe.
Bavuga kandi ko aya mafaranga ahabwa umugabo agasiba undi kuko mu gihe hakorwaga urutonde rw’abagomba kuyahabwa, urwo rutonde rwagiyeho abatanze ibihumbi 5 by’amafaranga y’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abenshi muri aba basaza n’abakecuru bo mu tugari dutandukanye tugize umurenge wa Gatenga turimo Nyanza, Karambo ndetse na Gatenga, bavuga ko bakuwe ku rutonde rw’abemerewe aya mafaranga y’ingoboka nyuma yo kwanga kugira icyo bafungira abayobozi babo babasaba kugabana ayo bahawe.
Umwe agira ati”njye bayampaye kabiri bahita bampagarika, nari ntarayabaha ariko bangenzeho cyane. Uwo witwa Manweri yarambazaga ngo baguhaye angahe, wayakoresheje iki? N’ibindi byinshi yambajije ariko ubusobanuro namuhaye ntabwo bwamushimishije nyuma sinongeye kwibona ku rutonde.”
Undi yagize ati ”uwo bita Manevure yaratuzengereje pe! Uwo ngo ni Gitifu w’umurenge ndetse na Manweri ushinzwe imibereho y’abaturage nawe nuko. Niba bampaye ibihumbi 21, arankurikirana mpaka, kugeza ubwo tuyapasuyemo kabiri, byo mvuga ni ukuri.”
Uyu musaza utatangajwe amazina yakomeje avuga ko aya mafaranga bayagabanaga uko bayamuhaye ndetse akavuga ko aba bayobozi bayamutegekagaho bakaba ari na bo bamugenera.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya mafaranga ngo yacaga kuri SACCO bityo aba bayobozi bagacungira hafi bamaze kuyahabwa bakabakurikirana.
Aba baturage basaba ko barenganurwa bagasubizwa ku rutonde bakuweho kuko batazi impamvu barukuweho bari baratangiye kuyafata ndetse n’ikibazo cy’amafaranga bacibwa ngo bashyirwe kuri uru rutonde kigakurikiranwa kuko bazi ko ari Ubuntu byongeye bakaba ari imfashanyo bahabwa nta kindi kiguzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Gatenga, Manevure Emmanuel, umwe mu batungwa agatoki n’abaturage benshi bo muri uyu murenge mu kubarira amafaranga ahakana aya makuru yivuye inyuma.
Avuga ko umuturage uhabwa ingoboka ajya ku rutonde atowe n’inteko y’abaturage hashingiwe ku mabwiriza n’ibindi ngenderwaho biba byarashyizweho.
Yagize ati” reka reka reka, ibyo se urumva bishoboka? Njye naba mpuriye he na byo? Nta bwo aribyo rwose ni ikinyoma cyambaye ubusa.”
Yakomeje anavuga ko nta n’aho ahurira n’abakora urutonde rw’abagomba guhabwa ingoboka ndetse ko nta n’ikibazo arahura na cyo mu bibazo ajya yakira ku murenge.
Amafaranga y’ingoboka ni imwe muri gahunda za VUP, iyi gahunda ikaba yarashyizweho na Guverinoma y’u Rwanda mu myaka yashize igamije kugabanya umubare w’Abanyarwanda bakiri mu murongo w’abatishoboye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aya mafaranga akaba agenerwa abasaza n’abakecuru,incike n’abandi batabasha gukora ngo biteze imbere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *