Mu Murenge wa Gatenga, Akagali ka Nyanza, Akarere ka Kicukiro mu Mudugudu wa Sabaganga, haravugwa inkuru y’umusaza Ntahonsigaye Donat uba mu nzu yenda kumugwira yananiwe no kwisanira ariko urimo urishyuzwa akayabo ka miliyoni 4 z’imisoro y’ubutaka. Ubuyobozi bubagira inama yo kugurisha kugirango abone uko yishyura.
Iyi ni inkuru ikurikira iyabanje Bwiza TV na Bwiza.com byakoreye uyu musaza atabarizwa kugirango abone icyangombwa cy’ubutaka yari yarambuwe kubera ibirarane by’imisoro, ndetse ubuyobozi bukaba bwarakimuhaye nyuma yaho, ariko kuri iyi nshuro akaba asaba gusonerwa n’imisoro y’ubutaka y’asaga miliyoni enye kandi adafite ubushobozi bwo kwishyura dore ko kwisanira inzu abamo bimugoye.
Ushaka kubafasha wahamagara : 0781776139
Nyuma y’ubwo buvugizi nibwo yahamagawe ku karere akakirwa n’abashinzwe imisoro, bakamuha icyangombwa, bamusaba ko yajya gushaka uko agurisha kugirango abone uko yishyura iyo misoro nk’uko umuhungu we yabitangarije Bwiza TV ubwo yongeraga kubasura.
Uyu yagize ati “ Aho mwaje mugakora inkuru mukadukorera ubuvugizi, baduhamagaye ku karere tujyayo mu bashinzwe imisoro, baduha icyangombwa batubwira yuko tujya gushaka uburyo tugurisha kugirango tubone uko twakwishyura iyo misoro hanyuma umusaza nkajya kumutuza ahajyanye n’ubushobozi bwe.”
Uyu yongeyeho ko ubu basaba gukorerwa ubuvugizi ngo bakurirweho iyo misoro kuko kubasaba kugurisha ngo ayasigaye akaba ari yo ajya kuguriramo umusaza ahandi ngo bigoye kuko n’icyangombwa bafite kitari mu miturire (aho hantu hatari mu hagomba guturwa).
Ati “ ntabwo wabona umuntu ukugurira hatari mu miturire, kandi uko ntabona umukiriya wo kuhagura ni nako ya misoro ikomeza kwiyongera.”
Uyu muhungu w’uyu musaza uvuga ko ubutaka bwabo bufite ikibazo bungana na 30 kuri 40, avuga ko ibirarane by’imisoro barimo ari iby’imyaka umunani, buri mwaka bakaba basabwa ibihumbi 427, kandi uwo musaza akaba ntaho ashobora kuyakorera cyangwa kuyakura.
Umusaza Ntahonsigaye nawe wunga mu ry’umuhungu we asaba ko yakorerwa ubuvugizi agakomorerwa iyo misoro, avuga ko we amafaranga asabwa kuva yabaho atazi nuko asa.
Ati “ Ubwo rero ndashaka ngo munkorere ubuvugizi mungabanyirize imisoro kuko miliyoni enye na magana abiri (4,200,000 Frw) sinzi nuko zisa. Na miliyoni zingahe sindazifata no mu ntoki.”

Baravuga ko imisoro bakwa itandukanye n’iyo abaturanyi babo bacibwa
Umuhungu wa Ntahonsigaye ati “ Nkurikije abaturanyi duturanye, uwo nabashije kumenya yishyura ibihumbi 37 (37,000 Frw), twebwe ku mwaka umwe bakaduca 519,155 Frw,..nta hantu ashobora kuyakura, nta kazi agira.”
Uyu muryango kuri ubu icyo usaba nuko wakurirwaho imisoro nk’uko hari ahandi byagiye bikorwa ku batishoboye nawe akaba yiteguye kuzashimira leta kuko n’iyo yahagurisha ntacyo yasigarana kandi afite umugore n’abana bakiri bato.

Soma inkuru bisa hano hasi
Ushaka kubafasha wahamagara : 0781776139
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


