20251021_060834

Kicukiro: Polisi yataye muri yombi abanyeshuri b’abanyamahanga bakomerekeje abamotari

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abasore batatu b’abanyamahanga biga muri Kaminuza UNILAK bakubise bakanakomeretsa abamotari babiri.

Ni urugomo abo basore bakoreye mu murenge wa Gatenga, mu karere ka Kicukiro.

Polisi y’Igihugu ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yavuze ko “abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi Kicukiro, mu gihe turimo gukorana n’inzego zibishinzwe kugira ngo hakorwe icyo amategeko ateganya.”

Uru rwego rwaboneyeho kwibutsa abaturage kujya batangira amakuru ku gihe, rushimangira ko ibikorwa nka biriya bitazihanganirwa.

Polisi yafunze bariya basore, mu gihe abaturage bo hirya no hino mu gihugu bamaze igihe bagaragaza ko bakorerwa urugomo n’abanyamahanga biganjemo abanya-Sudani y’Epfo, abanya-Tchad n’abanya-Gabon baba mu Rwanda.

Muri Kanama uyu mwaka Polisi yatangaje ko ikibazo cya bariya banyamahanga “inzego zirimo Polisi, Ubugenzacyaha, Ubushinjacyaha n’Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka zimaze iminsi zigikurikirana kandi cyafatiwe ingamba.”

Icyo gihe uru rwego rwatangaje ko mu mezi 12 yari ashize abanyamahanga 64 basubijwe iwabo kubera ibyaha byo gukubita no gukomeretsa, mu gihe abarenga 240 bashyikirijwe inzego zubutabera bakekwaho ibyaha bitandukanye.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

One Response

  1. Aba banyeshuri b’abanyamahanga bakwiriye ingando bmbere yo gutangira kwiga. Bakamenyeshwa kirazira z’ u Rwanda,ibyaha byo bagomba kwirinda n’ibihano bazahabwa bayarenzeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *