Kicukiro: Uwahoze mu Ngabo z’u Rwanda yakubise umuturage inyundo mu mutwe

Sangiza iyi nkuru

Umugabo witwa Mukurarinda Ernest bakunda kwita Komanda yakubise uwitwa Umutesi Elizabeth inyundo mu mutwe incuro eshatu bapfa amafaranga avuga ko bamwibye ubwo basangiraga inzoga mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 22.

Abaturage batuye mu Mugudu wa Nyakarambi, Akagari ka Gitaraga, Umurenge wa Masaka, Akarere ka Kicukiro ho mu mujyi wa Kigali babwiye UMUBAVU ko uyu Komanda wakubise Umutesi inyundo ku gicamunsi cyo ku Cyumweru tariki 23 Gicurasi 2021 nibwo uwitwa asanzwe ari umuyobozi ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu ngo nyuma yo gukora iki cyaha yahise ashyikirizwa RIB ya Masaka.

Umutetsi Elizabeth wari ufite ibipfuko mu mutwe aho yakubiswe yavuze ko uyu Komando yaje mu rugo mu ijoro ryo ku wa Gatandatu ahagana saa munani ashaka uwitwa Nyirangendahayo Beatrice ubana na Mutesi mu nzu.

Umutesi avuga ko uyu mugabo yari yasinze ngo yaraje arakomanga baramufungurira nyuma baza kujya gusangira kamwe hafi aho.

Akaomeza avuga ko nyuma baje gutaha ariko bageze mu rugo, Komanda ababwira ko nk’abantu basangiye bakwemera akinjira mu nzu ngo abandi baramwangiye niko gutangira kugundagurana byaje kuvamo kumena ibirahuri by’inzu.

Ngo uyu Komanda yatangiye gutaka ko yibwe amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 80 abashinja ko aribo bayatwaye bityo ko bayamuha.

Ngo nyuma y’impaka ndende, aba bagore bivugwa ko bakora umwuga wo kwicuruza baje guhamagara umuyobozi w’Isibo bamubwira ko hari uwabateye, nawe wahise ahagera akababaza niba koko batwaye ayo mafaranga abandi bakamuhakanira.

Nyuma yo guhakana, uyu Komando yaje gutaha ariko bukeye ku Cyumweru nka saa yine z’amanywa yagarutse mu rugo rw’aba bagore yitwaye inyundo ndetse anigamba ko natabona amafaranga ye yica umuntu.

Ngo yagerageje gusatira Umutesi ashaka kuyimukubita abari aho barimo n’Umuyobozi w’Isibo bahise bakiza maze uyu Mutesi arahunga.

Uyu Komanda yaje kugenda ariko akubita agatoki ku kandi maze mu nyuma aza kugaruka akubitana na Umutesi ahita amukubita ya Nyundo mu mutwe incuro 3 abari aho barimo n’Umuyobozi w’Isibo bahise batabara baramufata ari nako undi avirirana aryamye hasi.

Umutesi wemera ko ari ndaya, yakomeje ashimangira ko nta mafaranga ya Komanda bigeze batwara ko ahubwo yabagezeho yasinze.

Avuga ko akimara gukubitwa inyundo mu mutwe abantu bahise bahurura maze agahita ajya kwa muganga undi nawe agashyikirizwa RIB.

Nyirangendahayo ubana na Umutesi mu nzu ndetse barikumwe ubwo basangiraga na Komanda yavuze ko nta mafaranga ye bigeze batwara.

Uwitwa Mwumvaneza Fabrice bakunda kwita David yabwiye kiriya gitangazamakuru ko yiboneye uyu Komanda akubita uyu Umutesi inyundo mu mutwe incuro eshatu ko iyo abantu badatabara yari kumwivugana.

Ntampaka Apollinaire uyobora Isibo yarebereyomo aya marorerwa yashimangiye ko koko uyu Komanda yahoze mu Ngabo z’u Rwanda nyuma akaza gusezererwa yakubise uyu muturage inyundo mu mutwe aho we ubwe ariwe wamukijije bityo ko bakiri gukurikirana iki kibazo ndetso ko ubu amaze gukusanya amakuru akaba agiye gutanga raporo y’ibyabereye mu Isibo ayoboboye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV


XMA Header Image
Umusore wari ufite ubukwe afashwe ari kumwe nundi mugore\Asohowe mu nzu nabi\\umugore ukuze arakaye

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *