Abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe kurengera ibidukikije (REMA) na Polisi y’igihugu bakoze umukwabu wo kurwanya amashashi, mu gihe bizwi ko abayafatanwaga bahitaga bahanwa, siko byagenze, bababariwe, abayafatanywe bivugira ko bayacitseho.
Iki kigo gikangurira Abanyarwanda kugira uruhare mu kurwanya abakoresha rwihishwa amashashi ya’plastique’ kuko yangiza ibidukikije. Abayafatanywe bayakwaga n’ibiyarimo bikajyanwa, ba nyirabyo bagahomba ibicuruzwa byabo, REMA ikaba yasobanuye ko ikigamijwe ari ukwigisha abaturage kugirango bahindure imyumvire.
Iryo genzura rigamije guca ikoreshwa ry’amashashi ya ‘plastique’, ryakorewe mu duce dutandukanye dukorerwamo ubucuruzi i Remera, Kimironko na Nyabugogo mu mujyi wa Kigali.
Umwe mu bafashwe yatangarije RBA ati “Maze kubona ko ari icyaha kandi bakaba bambabariye mbyakiriye neza, ntabwo nzongera kuyitwara mu mashashi, ndazinutswe urabona ntabwo twari twinshi ubundi ntwara mu mpapuro.”

REMA ivuga ko amashashi ya plastique agira ingaruka zitandukanye kuko iyo agiye mu butaka ngo abuza amazi kwinjira mu butaka, bikagabanya umusaruro w’ubuhinzi ndetse iyo amatungo arishije ibintu birimo amashashi ahita apfa.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amabwiriza ateganya ko abafatanywe amasashi bahanishwa ibihano birimo igifungo kuva ku mezi 6 kugera ku myaka 2 ku muntu ucuruza amashashi n’ihazabu y’amafranga kuva ku bihumbi 100 kugera ku bihumbi 500, naho umuguzi ufatanywe ishashi akishyura amande y’ibihumbi 10.
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


