Ubwo hajyaga gutezwa icyamunara i Remera ahitwa mu Gihogere, abakomisiyoneri barashayamiranye, bamwe bashaka ko cyamunara itaba abandi bashaka ko iba. Byavuyemo imitwano umwe arahakomerekera, ndetse umuhesha w;inkoko yamburwa impapuro mpesha yari yitwaje ngo akoreshe iyo cyamunanara.
Ni mu mudugudu w’Amarembo II, akagari ka Nyabisindu mu murenge wa Remera, munsi y’aho ibinyabiziga bisuzumirwa(Controle technique). Mu masaha y’igicamunsi cyo kuwa gatatu, hateraniye abantu benshi biganjemo abakomisiyoneri bategereje cyamunara y’inzu ifite igipangu, nyamara ibyari cyamunara byahindutse urugomo n’imirwano kuko abakomisiyoneri badahurije ku nyungu zimwe.
Uwakubiswe ni uwanze ko cyamunara ipfa
Umwe mu bakomisiyoneri bari aho, yaje gusanga aziranye na nyiri inzu igurishwa, nyuma asanga anaziranye n’umwe mu baje kuyigura. bagenzi babonye ko aziranye n’impande zombi, bamusaba ko yagira uruhare mu kuburizamo icyo gikorwa arabangira, bamuteraniraho baramukubita.
Nk’uko Munyampundu Theogene wakubiswe abisobanura, ngo we asanzwe aranga amaz n’ibibanza bigurishwa.
Agira ati, “naje nzanywe n’undi muntu ambwira ngo nintanagura nzarangira abandi. mpageze nasanze umudamu nyirinzu tuziranye mu bwana. Mbonye yahungabanye, mujyana mu nzu mwumvisha ko bibaho, iyo nzu nigurishwa azabona indi”.
Akomeza agira ati, “nsohotse mu nzu, nasanze hanze umndi mudamu wazanywe no kugura iyo nzu nawe tuziranye. Anjyana iruhande angisha inama, mubwira ko iyo nzu idashamaje ku buryo yayigura, kuko iri ahitaruye umuhanda”.
Nyuma y’ibyo biganiro, bagenzi be babonye aziranye n’impande zombi, ngo bamusaba ko abwira nyirinzu akabaha miliyoni ebyiri bakica icyamunara, Munyampundu arabahakanira.
Ati, “narababajij ngo cyamunara ipfa ite? Mbabwira ko ibyo bansaba bitashoboka”.
Nk’uko bigaragara ku mashusho yafatiwe aho, uwakubiswe yari hagati mu bandi, umwe amubaza icyo aje kuhakora. Undi aba amukubise urushyi, ahunga ajya gushaka ibuye ararimutera, abandi nabo baba bamukubise umutego agwa hasi bamuhurizaho imigeri n’ingumi.
Muri ako kavuyo nibwo bamwe bibazaga niba cyamunara iraba abantu bari kurwana, umuhesha w’inkiko biramuyobera, nawe bamwambura ibipapuro yari yitwaje.
Uyu wakubiswe ubu afite ibikomere impande zose, ku maguru no ku maboko, avuga ko ababara no mu mbavu, ariko ari kwivuza; akaba avuga ko agereranije amaze gutakaza asaga miliyoni kubera izo nkoni za bagenzi be.
Yamaze kandi kugeza ikibazo cye ku bugenzacyaha, ubu batatu mu bakomisiyoneri bateje ako kavuyo bamaze guhamagarwa na RIB incuro ebyiri batitaba. Ubusanzwe kandi iyo Hamagara(convocation) zibaye ishatu uhamagarwa atitaba, hakoresha ingufu z’amategeko agashakishwa kugeza abonetse.
Abahamagarwa ni Ngabonziza Cociste, Mudaheranwa Theophile alias Hadji, na Niyonzima Jean de Dieu. Abo ni bamwe mu bamukubise, harimo ugaragara mu mashusho amukubita umutego akagwa hasi.
Si ubwa mbere bivugwa ko abakomisiyoneri bateza umuvundo, kuko na minisiteri y’ubutabera ibafata nk’ababangamira ubukungu bw’igihugu, batesha agaciro imitungo ya rubanda.
Mu nama iherutse guhuza abafite aho bahuriye n’irangizwa ry’imanza ndetse na minisiteri y’ubutabera, Min. Busingye yasabye abahesha b’inkiko kwitandukanya n’abakomisiyoneri bagambanira imitungo y’abantu.
Ati, “Abiyita abakomisiyoneri ni udutsiko tw’abagambanyi bahemberwa kugambanira imitungo y’abantu kugira ngo iteshwe agaciro. Aba nabo mukwiye kwitandukanya nabo kuko umwuga wabo ntaho uhurira n’uwanyu mwarahiriye.”
Mu yindi nama nk’iyi yabaye muri Mata uyu mwaka, hasabwe ko abakomisiyoneri bajya mu makampani, bitaba ibyo bakaba abamarine polisi igakora akazi ko kubahiga.
Minisiteri y’Ubutabera yihaye umuhigo wo gushyiraho gahunda yo kugurisha cyamunara binyuze mu ikoranabuhanga kugira ngo bace intege abaca icyuho bagahombya rubanda n’amabanki. Iyo gahunda yagombye gutangira mu Ukwakira, kuko mu nama yo muri Mata bari bihaye amezi atandatu gusa.
Reba video:

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com


