Abanyamakuru bakoreraga radiyo ‘HOT FM’ ikorera mu mujyi wa Kigali ku murongo wa 103.6, bavuga ko bagiye kurega mu nkiko umuyobozi wayo bashinja kubambura.
Aba banyamakuru bavuga ko bakoreraga radiyo ‘HOT FM’, bamwe bafite amasezerano yanditse n’atanditse bagiranye n’umuyobozi wayo, Kelvin Katuramu, bamushinja kubambura amafaranga basezeranye y’umushahara wa buri kwezi, ayo yagombaga kubaha y’amatike,…
Aba bakozi bavuga ko babaye bahagaritse akazi, byakemuka bagakomeza cyangwa bagahagarara burundu.
Mu kiganiro Bwiza.com yagiranye na Niyonsenga Dieudonne, umwe muri aba banyamakuru bavuga ko bambuwe, avuga ko yatangiye gukora kuri radiyo “HOT FM” ku wa 20 Gashyantare, ahagarara ku wa 30 Kanama uyu mwaka, akaba yishyuza asaga miliyoni n’igice.
Agira ati “andimo miliyoni n’ibihumbi magana arindwi (1.700.000), nkihagera yampaye ibihumbi 200 bitari ku mushahara, ayo yayampaye nk’umunyamakuru uje mu kazi [arayita aya recrutement] kuko nari mvuye ku yindi radiyo ya hano mu Rwanda”.
Akomeza avuga ko nta mafaranga yigeze amwishyura y’umushahara, ayo yahabwaga ni ayamufashaga kujya gutara inkuru, abonye amezi abaye menshi ahitamo kuba ahagaritse akazi.
Ati “nagiye mubaza umushahara akambwira ngo bizaza, bizaza, bizaza,…nta mafaranga mfite, hamwe na bagenzi banjye twafashe ingamba zo kubanza kuba twabivuga, ntabwo ajya ahemba”.
Gahunda bafite ubu ni iyo kwegera urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) bakarutangariza akarengane bagiriwe, nyuma babona kubahuza bidashobotse bakitabanza inzego z’ubutabera.
Ati “ n’abandi badutanze mu mwuga bavuga ko yabambuye, nk’abantu twize itangazamakuru, tukaba turikora kandi tunarikunze,… abantu nk’aba bakoresha abanyamakuru ntibabahembe nibo batuma bya bibazo bivugwa ku banyamakuru bigaragara, ngo umunyamakuru yariye giti,… bituma umunyamakuru atigenga kubera kudahembwa, tuzitabaza inzego zidushinzwe [RMC] nibyanga tugane inkiko, niko bimeze”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Niyomushumba Patrick na we avuga ko yari amaze ukwezi kumwe n’igice, abonye ko ibikubiye mu masezerano bagiranye birimo umushahara wa buri kwezi, amafaranga ya komisiyo ku mukiriya azanye wo kwamamaza ndetse n’amafaranga y’amatike ya buri munsi atabihabwa, ahita ahagarika akazi.
Ati “nabonye ibyo byose atabyubahirije mpitamo guhagarika akazi, nari maze ukwezi n’igice mukorera, ubundi njye mwishyuza ibihumbi 240, umushahara wa 150, transport ya 40 ndetse na komisiyo ya 50 y’umukiriya nazanye, nta n’igiceri cy’atanu yigeze anyishyura”.
Undi munyamakuru utashatse ko amazina ye atangazwa, avuga ko uyu mukoresha wabo abasinyisha amasezerano yita aremereye, akiyemeza kubahemba amafaranga menshi ariko kuyishyura bikaba ikibazo.
Ati “Uriya mutipe asinya kontara ziremereye z’ibihumbi 300 cyangwa 350, ariko akakwambura, urumva iyo akwambuye amezi 4, aba akurimo nka 1.200.000, wakuramo ayo wenda yaguhaye ugasanga akurimo nka miliyoni, ntabwo ari njye njyenyine ni abantu benshi, man umuntu wese wahakoze amufitiye ideni, ndabikubwiza ukuri nk’umuntu ubizi”.
Umuyobozi wa radiyo ‘Hot FM’, Katuramu Kelvin, aganira na Bwiza.com, avuga ko abo banyamakuru bagana abafite mu nshingano abakozi, bakabagezaho ikibazo bavuga ko bafitanye na we.
Ati “Dufite mu Rwanda urwego rushinzwe abakozi, barugana bakarugezaho icyo kibazo”.
Abajijwe niba yiteguye kuburana na bo mu nkiko, yasubije agira ati “ ntabwo najya mu rukiko nta muntu wari wandega,… umwe muri abo banyamakuru bashobora kuba batanga ayo makuru, yibye ibikoresho bya kampani arirukanwa”. Uyu muyobozi avuga ko ibyo umunyamakuru yibye birimo n’indangururamajwi (microphon).
N’ubwo aterura ngo avuge izina ry’uwo munyamakuru ahamya ko yirukanwe amaze kumwiba, ndetse akaba anakeka ko yaba ari umwe mu batanze amakuru ko bambuwe, avuga ko yanamureze kuri polisi.
Ati “yibye kampani, ikirego nakigejeje kuri polisi, ahubwo yakagombye kuba yarafunzwe”.
Umuyobozi rw’urwego rw’itangazamakuru rwigenzura (RMC), Barore Cleophas, yatangarije Bwiza.com ko aba banyamakuru batarageza ikibazo cyabo muri uru rwego abereye umuyobozi, akabasaba kurugana rukabafasha.
Agira ati “ ikibazo cyabo ntabwo bigeze bakitugezaho, ariko bazaza”.
Akomeza avuga ko nk’inshingano za bo babahuza, ikibazo kigakemuka, byananirana bakitabaza urwego rushinzwe umurimo.
Ati “twebwe tubagira inama, iyo babikemuye biba byiza, iyo batabikemuye tubagira inama zo kugana inzego zishinzwe umurimo, twereka umukoresha ko ari inshingano ze kwishyura umunyamakuru, iyo abaye inyangamugayo akabyemera akamwishyura,… kandi hari abagiye babikemura neza batagombye kujya mu zindi nzego”.


Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


