Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Francois Xavier Kalinda na ba visi perezida, Nyirasafari Esperence na Mukabaramba bakiriye mu cyubahiro abagize Komisiyo ihoraho ishinzwe ubwikorezi, ibikorwa remezo n’imiturire y’Inama y’Igihugu ya Namibiya mu Nteko ishinga Amategeko, umutwe wa Sena .
Aba bashyitsi bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi 5.
Abasenateri bo muri Namibia kandi baganiriye na bagenzi babo bagize komite ishinzwe iterambere ry’ubukungu n’imari ku buryo bwiza bwo gukemura ibibazo by’imiturire ku baturage bakennye kandi bafite ubushobozi buciriritse.
Senateri Alfeus Abraham, ukuriye Komisiyo ishinzwe ibikorwaremezo, imyubakire n’ubwikorezi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Namibia, yagaragaje bimwe mu byo bamaze kubona mu Rwanda bishobora kubafasha baramutse babikoze mu gihugu cyabo cya Namibia.
Yagize ati: “Twatunguwe cyane n’uburyo abatwara ibinyabiziga boroherana mu muhanda, ku muvuduko uri hasi ariko igitangaje cyane ni isuku twasanze muri iki gihugu, ahantu hose, mu mihanda, ntaho wasanga igikoresho cya plastike cyandagaye, ibyo nibyo twatangiye kwigiraho ku munsi w’ejo ubwo twatemberaga umujyi.”

Kuri uyu wa Mbere intumwa z’abagize Inama y’igihugu ya Namibiya zikaba zunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Kigali. Basuye kandi Inzu Ndangamurage y’Ubukangurambaga bwo kurwanya Jenoside basobanurirwa urugendo rwo kwibohora n’urugendo rwo kongera kwiyubaka rw’Abanyarwanda.




