Abagize inteko ishinga amategeko y’u Bufaransa bahagarariye igihugu cyabo mu nama y’ihuriro ry’Inteko zo ku Isi izwi nka IPU iri kubera mu Rwanda bavugirije induru senateri w’u Burusiya, Konstantin Iosifovich Kosachev.
Muri iyi nama yari ikomereje muri Kigali Convention Center kuri uyu wa 13 Ukwakira 2022, Senateri Kosachev yumvikanishije bagenzi be impamvu u Burusiya bwatangije ibikorwa byihariye by’igisirikare muri Ukraine.
Muri izi mpamvu ngo harimo kuba mu myaka 8 ishize ubutegetsi bwo muri Ukraine bwarahohoteye, bukica abatuye mu majyepfo y’uburasirazuba, bikagera aho bamwe bahungira mu Burusiya.
Senateri Kosachev yasobanuriye bagenzi be ko abo muri iki gice bafashe umwanzuro wo kwitandukanya n’igihugu cyabo bakiyunga ku Burusiya kubera ko ubutegetsi bwanze kubahiriza uburenganzira bwabo.
Yakomoje no ku masezerano ya MINSK Leta ya Ukraine yagiranye n’uruhande rwo mu majyepfo y’uburasirazuba byari bishyamiranye mu 2015, yasinywe bigizwemo uruhare rukomeye n’u Burusiya muri gahunda yabwo yo guharanira amahoro n’umutekano.
Uyu senateri yavuze ko Leta ya Ukraine yanze kubahiriza aya masezerano yafatiwemo umwanzuro wo guhagarika intambara mu iki gice cya Donbas kigizwe n’akarere ka Donetsk na Luhansk.
Kuri we, ntabwo icyemezo cyo komeka ku Burusiya ibice bine bya Ukraine ari icy’igihugu cyabo, ahubwo ni amahitamo y’abo muri Donbas.
Ati: “Ubu banze kuvugana n’abantu batuye mu majyepfo y’uburasirazuba, ni yo mpamvu miliyoni z’abantu bafashe icyemezo cyo kwitandukanya n’iki gihugu kitubahiriza uburenganzira bwabo, agaciro kabo, idini ryabo, ururimi rwabo n’umuco wabo.”
Yakomeje ati: “Ni yo mpamvu hashingiwe kuri kamarampaka, ibice bine byahoze kuri Ukraine byahisemo kwiyunga ku Burusiya. Ntabwo ari icyemezo cy’u Burusiya; ni icyemezo cya miliyoni z’abantu batuye hariya.”
Senateri Kosachev yahamije ko Ukraine n’ibihugu biyitera inkunga byirengagiza nkana ukuri kw’ibibera muri Donbas, kandi ngo ukuri kurazwi, uwashaka kukumenya yaganira n’abatuye muri iki gice.
Uyu mushingamategeko wari wasabwe kuvuga ku buryo ihame ry’uburinganire ryubahirizwa mu Burusiya mu gihe yari akomeje gusobanura ikibazo cyabo na Ukraine, umuhuza w’ikiganiro yamwibukije ko igihe yahawe cyarangiye.
Senetari Kosachev yasoje ijambo rye, abashingamategeko batatu b’u Bufaransa bamuvugiriza induru bati “Booo! [Buuu!]”, bamwe mu bari bitabiriye iyi nama barumirwa, abandi baraseka.
Iyi nama yatangiye tariki ya 11. Izarangira ku ya 15 Ukwakira 2022.

Reba videwo yose kuri BWIZA TV

10 Responses
Kigali: Abashingamatego b’Abafaransa bavugirije induru Umurusiya wasobanuraga ikibazo cyo muri Ukraine
Nkurikije ivyo uwo murusiya yavuze yaje kuvugira igihugu cyiwe cyuburusiya kandi ntabantu bashyigikiye kiriya gitekerezo cyuko Uburusiya bwakwiyomekaho uduce twa Ukraine ahubwo ndashimira abo bafaransa bamuvugirije induru.

Kigali: Abashingamategeko b’Abafaransa bavugirije induru Umurusiya wasobanuraga ikibazo cyo muri Ukraine
Umurusiya ahora ahindura imvugo. Yateye Ukraine avuga ko agiye gukuraho ubutegetsi bwaba Nazi none iyumvire uko kwiasobanura

Uburusiya ibyo buvuga birumvikana, kuko uburenganzira bw’abantu mu burusiya buhera ku umuntu wese uvuga ikirusiya mu gihugu no hanze yacyo.
Ntampamvu nimwe adakwiye gutabarana no kubaha amahitamo no kwishira ukizana kwabo.
Amahitamo y’abantu bose yubahwe

Nkurikije ibyo uwo murusiya avuga bibaye aribyo birumvikana ariko rero uburusiya burigukemura ikibazo buteza ibindi nabwo aribyo barikubikora mubundi buryo bundi bushoboka be kwirebaho bo ubwabo.