Kigali: Azaguma ku muhanda kugeza abonye umwomora igikomere yatewe na se

Sangiza iyi nkuru

Mukwizera Janvier, umwana w’umuhugu w’imyaka 18 y’amavuko ni umwe mu barokotse urupfu rwahitanye bagenzi be batatu baherutse gupfa bakongowe n’umuriro polisi igishakisha inkomoko yawo, aho bari muri ruhurura imbere y’inyubako ya CHIC, mu Mujyi wa Kigali.
Umwana w’umuhungu ubona yitaweho yavamo umugabo nyawe, yabwiye Bwiza.com ko bimwe mu byatumye arokoka iyo mpanuka, ari uko we n’abandi bana bakomeje kwirukankanwa n’abakekwa gutwika bagenzi be, babonye basumbirijwe bakajya kurara ahatandukanye.
“ Papa yatahaga ankubita, mpitamo kumuhunga, kandi sinasubirayo”.
Mukwizera avuga ko yavuye aho avuka mu Mudugudu wa Uruhuha, Akagari ka Juru, mu Murenge wa Gahini ho mu karere ka Kayonza, akaza i Kigali ku muhanda, bitewe n’ibibazo by’amakimbirane mu muryango wabo byatumye se atandukana na nyina ku buryo bwemewe n’amategeko.
Aba imbere y’inyubako ya CHIC aho akura amafaranga amutunga ahabwa n’abagiraneza batandukanye nawe agakora imirimo imwe ituma abona amafaranga, mu buzima bwe ngo ntiyiba.
Ku bijyanye no gusubira iwabo ngo ntabiteganya kuko afite igikomere ku mutima yatewe na se watahaga amukubita kubera ubusinzi.
Mu byo yifuza ngo mu gihe cyose yabona umugiraneza umujyana mu kigo cyangwa ikigo kibamo abana bafite ibibazo nkawe ngo nibwo yava ku muhanda, ikindi cyahamuvara ni igihe yabona akazi kamuhemba amafaranga yo gutuma yivana mu bukene.
Mukwizera yigaga mu mashuri yisumbuye anafitiye inyota yo gukomeza.
Ubwo yasozaga amashuri abanza, Mukwizera yabonye amanota amuhesha umwanya mu ishuri ryisumbuye ryo mu karere ka Rutsiro, aho yahize mu mwaka wa mbere. Icyo gihe yarihirirwaga n’umushinga wa gikirisitu, Bwiza yirinze gutangaza izina.
Amakimbirane akomeje gufata intera mu muryango kugeza nubwo iwabo batandukana, Mukwizera yaje kuvanwa ku rutode rw’abo uwo muryango wafashaga maze bituma adakomeza kwiga i Rutsiro, kuko umuryango we nta bushobozi wari ufite.
Mu mwaka wa kabiri yatangiye mu ishuri ry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 mu karere ka Kayonza, ariko ngo muri Kanama 2016 yaje kurembywa n’uburyo se yamukubitaga, ahitamo gufata imodoka imwerekeza i Kigali, avuga ko yapfa yakira atazi ubuzima azahagirira ariko atashidikanyaga ko buruta ubwo yari abayemo.
I Kigali yaruhukiye i Nyabugogo, nyuma agana iy’i Nyamirambo, yahagiye atari asanzwe ahazi, ahura n’abana bo mu kigero cye, bamubatiza mu myemerere yabo, ubu guhera muri Mutarama 2017 yamenyereye umuhanda, ariko ngo yirinda imico mibi iranga bamwe mu bo babana, irimo kunywa urumogi na kole.
Mukwizera ni uwa Habakubwimana Alexandre na Itangukwishaka Emmerence.

d3
Mukwizera Janvier n’uwo yita mushiki we, bamenyaniye mu buzima babamo bwo mu muhanda

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *