Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yataye muri yombi abantu babiri ikekaho kwica umuvunjayi witwa Mujyambere Idrissa n’umushoferi Kayitare Jean Paul bakoresheje imbunda yo mu bwoko bwa Pisitoli (pistol).
Uru rwego mu itangazo rwashyize hanze kuri uyu wa 4 Ukuboza 2022, rwatangaje ko abakekwa ari: Ndagijimana Patrick na Ndagijimana Yves.
Rusobanura ko Mujyambere yiciwe aho yari atuye mu karere ka Kicukiro mu ijoro rya tariki ya 18 Gicurasi 2022, na ho Kayitare wari utuye mu muringe wa Masaka yashutswe akajyanwa mu icumbi rya Ndagijimana Patrick riri mu murenge wa Rwezamenyo muri Nyarugenge tariki ya 13 Ugushyingo, aricwa n’imodoka ye iribwa.
Abakekwa bakurikiranweho ibyaha birenga bibiri birimo kwica byagambiriwe ndetse n’ubujura. Nibibahama, bazakatirwa igifungo cya burundu.

6 Responses
Kigali: Babiri batawe muri yombi bakekwaho kwica umuvunjayi n’umushoferi bakoresheje imbunda
Uru rubanza ruba rugomba guca kuri radiyo kandi rukaburanishwa vuba. Turushee na RDC iburanisha mu minsi iyo umuntu afatiwe mu cyuho

Ubwo se iyi nkuru iruzuye? Ibyaha bashinjwa numva hazamo no gutunga imbunda binyuranyije n,amategeko keretse niba arabashinzwe umutekano babikoze!

Ndufuza umukunzi ubishaka ufite gahunda fite imyaka 42ans