Bamwe mu bubatse imiturirwa yo gukodesha abakora ubucuruzi mu mujyi wa Kigali, barasaba Leta ubufasha kuko ngo bari kunanirwa kwishyura inguzanyo bafashe mu bigo by’imari.
Iki kibazo bakigejeje kuri Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo yasuraga ibikorwa by’iterambere muri uyu mujyi, kuri uyu wa 28 Mata 2021.
Nk’uko RBA yabitangaje, aba bashoramari bagejeje kuri Minisitiri Gatabazi ikibazo cy’uko bafashe inguzanyo mu bigo by’imari, bakubaka imiturirwa, ariko bakaba batabona abayikodesha ngo bakoreremo ubucuruzi.
Gusa ikibazo bagaragaje si icy’abafata ubukode, ahubwo ngo ni icy’ibiciro by’ubukode bw’inzu z’ubucuruzi muri Kigali biri hejuru cyane.
Basabye Minisitiri Gatabazi ko yabakorera ubuvugizi mu bigo by’imari bafashemo inguzanyo, ntibibe byateza imitungo yabo.

2 Responses
Kigali: Bamwe mu bubatse imiturirwa baratakamba
Ikibazo zubukode ahubwo:
1)abacuruzi bacururizamo nibo bongera bakiguri ibyo bivuruzwa.
2)Iyo ibivuruzwa byinjiye mu igihugu bikagurwa n’abanyagihugu guess nabaturunse hanze babisohora, cyane nkigihugu cyacu gifite mubaturage bakennye biba nkakumwe umunu akura frw mumufuko wiburyo akayashyira muwibumoso cg kuyakura kuri konti ukayashyira kuyindi kd zose Ari izumununu umwe.
3)igitekerozo:
Birya bivuruzwa biva china nahandi(rra) nibareke kubyaka imisoro bitaracuruzwa noneho uwabicuruje bisohoka hanze yogusoreshwa imisoro yibyinjira ahubwo asore imisoro kunyungu amaze gucuruza bizatuma igihugu kigira abakigana binjiza amadovize menshi.kuko figurante nibihugu binini bufite abaturage bigora kugera mumugi minini yibihugu byabo kuruta uko baza muri kigali Cg abambukiranya urwanda bajya mubihugu duturanye byubanse Iyo systems.