Kigali: Bifuje ko imyaka y’abatemererwa kunywa inzoga igera kuri 21

Sangiza iyi nkuru

Mu biganiro byabereye mu ihuriro rya 15 ry’umuryango Unity Club Intwararumuri, hari abayobozi bifuje ko imyaka y’amavuko y’abatemerewe kunywa ibisindisha (inzoga) igera kuri 21.

Ikibazo cy’ubusinzi bwugarije abarimo urubyiruko kiri mu ngingo zaganiriweho muri iri huriro, aho bamwe bagaragaje ko kuba abari hagati y’imyaka 18 na 21 bemererwa kunywa inzoga bicyongerera ubukana.

Imyanzuro ndetse n’ibyifuzo byafatiwe muri ibi biganiro, byasomwe na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Dr Ngabitsinze Jean Chrysostome wari umusangiza w’amagambo.

Ngabitsinze yagize ati: “Twiyemeje kugira uruhare mu bukangurambaga bugamije gukumira guha abana inzoga. Hifujwe kandi ko imyaka y’abatemerwe kunywa inzoga iva kuri 18 ikagera kuri 21.”

Iki cyifuzo kibaye cyemejwe n’inzego bireba, nta muntu ufite imyaka iri munsi ya 21 wazongera kwemererwa kujya kunywera mu kabari inzoga cyangwa kuyigura. Uwabirengaho yajya akurikiranwa n’amategeko hamwe n’uwabimufashijemo.

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Kigali: Bifuje ko imyaka y’abatemererwa kunywa inzoga igera kuri 21
    Kubyemeza nk’itegeko ni byiza, gusa kubigenzura birakomeye.
    Ikindi mbona Leta ikwiye kudufasha igaca ikorwa rya buriya buyoga bukwirakwiza mu gihugu mu dushashi tugura make cyane, 200frws , abato n’abakuru barabunywa bwamaze abantu. Ureba umusore,cga umugore uzinywa ukayoberwa niba ari umwana cga umuntu mukuru. Barera abana babo gute batakigira ubwonko. Ibi bintu rwose birahekura igihugu nimutabare bayobozi niba mukunda abaturage banyu.

  2. Kigali: Bifuje ko imyaka y’abatemererwa kunywa inzoga igera kuri 21
    Kubyemeza nk’itegeko ni byiza, gusa kubigenzura birakomeye.
    Ikindi mbona Leta ikwiye kudufasha igaca ikorwa rya buriya buyoga bukwirakwiza mu gihugu mu dushashi tugura make cyane, 200frws , abato n’abakuru barabunywa bwamaze abantu. Ureba umusore,cga umugore uzinywa ukayoberwa niba ari umwana cga umuntu mukuru. Barera abana babo gute batakigira ubwonko. Ibi bintu rwose birahekura igihugu nimutabare bayobozi niba mukunda abaturage banyu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *