Kuri uyu wa Mbere tariki ya 23 Nzeri 2019, Urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge rutegetse ko Dr Habumugisha Francis ukurikiranyweho gukubita umukobwa witwa Kamali Diane afungurwa akazajya aburana ari hanze ya gereza.
Urukiko rushingira ku kuba icyaha akurikiranyweho kitamufungisha igifungo kirenze imyaka itanu, kuba ingwate n’abishingizi yatanze byemewe n’urukiko, ndetse no kuba ataragerageje gutoroka cyangwa ngo yange kwitaba ubushinjacyaha.
Dr Habumugisha azajya yitaba ubushinjacyaha buri wa mbere w’icyumweru, ariko ntabwo rwatanze igihe urubanza ruzatangira kuburanishwa mu mizi.
Isomwa ry’urubanza ryabaye urega n’uregwa bose nta n’umwe wari uhari, kandi icyemezo cyafashwe n’urukiko ntabwo kijuririrwa.
Dr Francis Habumugisha ni Umuyobozi wa GoodRich TV, yatawe muri yombi nyuma y’aho Perezida Kagame avuze ko agiye gukurikirana ikibazo cya Diane Kamali umushinja kumukubita yitwaje amafaranga no kumenyana n’abayobozi.
Perezida Kagame yanditse ubu butumwa ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 11 Nzeri, Kanda hano usome inkuru bifitanye isano


