Kigali: Haravugwa ifungwa ry’umucuruzi w’Umugande

Sangiza iyi nkuru

Amakuru aturuka mu gihugu cya Uganda ataremezwa n’urwego urwo ari rwo rwose mu Rwanda, aravuga ko umunyemari w’Umugande witwa Charles Tusubira, utuye mu Mujyi wa Kigali yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano zimusanze iwe ku itariki 27 Ukwakira 2020 kugeza ubu hakaba hatazwi neza aho yaba aherereye.

Aya makuru yashyizwe ahagaragara n’ikinyamakuru Chimpreports aravuga ko Tusubira afite ikigo gikora ibijyanye no kwamamaza no gushaka amasoko kitwa Kleenville Media Ltd gikorera mu Rwanda kuva mu 2011.

Umwe mu babonye ifatwa rye, utuye mu Mudugudu wa Rwezamenyo, Akagari ka Niboye, mu Murenge wa Niboye, yabwiye iki kinyamakuru ko abashinzwe umutekano barimo abapolisi babiri n’umukozi w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka bageze iwe bakamusaba kujyana nabo.

Bamwe mu bayobozi bo muri Uganda batifuje ko amazina yabo atangazwa, bemeje aya makuru, bongeraho ko abashinzwe dipolomasi bari gukora ibishoboka ngo bamenye iby’umuturage wabo, amakuru avuga ko afungiye i Kigali.

Uruhande rwa Uganda ruvuga ko rwamenyesheje u Rwanda ikibazo cya Tusubira mu buryo bwanditse ariko bagitegereje igisubizo.

Twagerageje kumva icyo urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, RIB, ruvuga kuri aya makuru hagamijwe kumenya niba koko uyu Mugande yaba ari mu maboko y’inzego z’umutekano z’u Rwanda, ubutumwa twayoherereje ntibwasubizwa.

Twagerageje no kumva icyo minisiteri y’ububanyi n’amahanga nk’urwego rw’igihugu rushinzwe dipolomasi, ivuga, ariko ntibyadukundira, nihagira icyo badutangariza tukazakibagezaho mu nkuru itaha.

Kuva umubano w’u Rwanda na Uganda watangira kuzamo igitotsi mu mpera za 2017, ibihugu byombi byakunze gushinjanya gufata no gufunga binyuranyije n’amategeko abaturage b’ikindi, ariko by’umwihariko u Rwanda akaba ari rwo rwumvikanye cyane rushinja Uganda, gushimuta, no gufungira Abanyarwanda ahantu hatazwi ndetse bagakorerwa iyicarubozo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *