Kigali: Ibikoresho bya Family Tv byafatiriwe kubera amadeni

Sangiza iyi nkuru

Nyuma y’uko televiziyo ikorera mu Rwanda izwi nka Family Tv ijyanywe mu nkiko kubera kunanirwa kwishyura amadeni yari ifitiye ikigo cy’itumanaho cyayigurishaga interineti, byabaye ngombwa ko abanyamakuru basohorwa mu kazi ibikoresho birazingwa.

Amakuru agera kuri bwiza.com avuga ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Gicurasi 2017, aribwo umuhesha w’inkiko yinjiye aho iyi televiziyo ikorera agafatira ibikoresho byayo kubera imyenda yananiwe kwishyura guhera mu myaka yashize.

Iyi televiziyo ishinjwa kuba irimo umwenda munini w’amafaranga yanze kwishyura kuva muri 2016 aho byanabaye ngombwa ko amasezerano ahagarikwa ariko na nyuma hakitabazwa urukiko ariko na bwo ikananirwa no kwishyura amafaranga yo kurangiza urubanza.

Abanyamakuru bakorera iyi televiziyo bavuga ko barimo bategura amakuru ya saa sita, ubwo umuhesha w’inkiko yinjiraga aherekejwe n’abapolisi 2, bagategeka abanyamakuru gusohoka ibikoresho bigatangira kuzingwa ubwo.

Gusa aba banyamakuru bavuga ko batazi nyirizina umubare w’amafaranga iyi televiziyo yari ibereyemo iki kigo, gusa andi makuru akavuga ko ari Miliyoni 8.

Umwe mu banyamakuru bahakorera utashatse ko amazina ye atangazwa yagize ati”Baje badusohora mu kazi, tujya hanze nabo baragenda bavugana  n’ubuyobozi barangije tubona batangiye kuzinga ibikoresho akazi kacu kaba karahagaze.”

Uretse ibi bivugwa ku kijyanye n’uyu mwenda iyi televiziyo ifitiye iki kigo, na bamwe mu banyamakuru bayikorera n’abahakoze bavuga ko ibafitiye amadeni menshi.

Umwe wavuganye na bwiza.com yagize ati “ubu maze ukwezi mpavuye sinkihakorera, ni ibibazo nk’ibyo byatumye mpava, ni imyenda;… bandimo  asaga Miliyoni.”

Abanyamakuru batandikanye bakoze kuri iyi televiziyo bavuga ko yabambuye ndetse bamwe bakagana inkiko abandi bakagana izindi nzego zifite ububasha bwo kubarenganura ndetse abananiwe bagahitamo gusezera bakigendera.

Kugeza ubu, umuyobozi wa Televiziyo Nsabimana John nta cyo aratangaza kuri iki kibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *