Kigali: Igikorwa cy’Abasukuti cyatanze ubutumwa ku bigisha amateka ya jenoside

Sangiza iyi nkuru

Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ku manywa y’ihangu, ku buryo ari ukuri abantu batandukanye bagakwiye kwigisha abandi, ababyeyi ku bana babo n’abarezi ku banyeshuri, bikarinda bamwe kugoreka ukuri kwayo.
Abana ariko nibo bafite ikibazo gikomeye cyo kumenya ukuri kw’iyo jenoside, cyane abavutse nyuma ya yo bagombye guhabwa ubwo bumenyi guhera mu mashuri abanza bakazamuka babuzi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
index
Ku wa Gatandatu tariki ya 6 Gicurasi 2017, ubwo Abasukuti bo mu karere ka Nyarugenge basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hagaragaye bamwe mu bana biga mu mashuri yisumbuye n’ay’imyuga bitiranya jenoside n’intambara.
Uwitwa Hakizimana Jean Luc wiga mu kigo cy’amashuri y’Ubumenyingiro cya Butamwa mu karere ka Nyarugenge yavuze ko azi jenoside yakorewe Abatutsi ariko nta yandi mateka arenzeho azi.
Yagize ati “ Sinzi abayikoze, gusa nziko ari jenoside yakorewe Abatutsi.”
Uyu nwana ufite imyaka 17 y’amavuko afite ababyeyi batari mu Rwanda mu gihe yakorwaga, ariko ngo n’ubumenyi buke ayifiteho nibo babumwigishije.
Ku rundi ruhande, umukozi ukora ku Rwibutso rwa Jenoside ya Kigali yabajije bamwe mu bana biga mu mashuri yisumbuye bari muri abo basukuti, icyo bazi kuri jenoside yakorewe Abatutsi. Bamwe muri bo bahuriye ku bwicanyi ‘bw’abantu bicanye hagati yabo.’
Bonheur Pacifique ukora ku Rwibutso yasobanuriye Hakizimana ko ari jenoside yakorewe Abatutsi, ikozwe n’abahutu, yaturutse ku miyoborere mibi yaranze u Rwanda kuva ku gihe cy’abakolini kugera mu 1994, ubwo leta yariho yahagarikiraga ikorwa ryayo.

Bonheur asobanurira Hakizimana ayo mateka
Bonheur asobanurira Hakizimana amateka ya Jenoside

Uretse ibi bisobanuro kandi yamuhaye n’ibindi byatumye asobanukorwa iby’ibanze kuri jenoside.
Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com, yagize ati “ Gusura urwibutso bitumye nsobanukirwa n’amateka, rwose nari nzi jenoside gusa, ko abatutsi bishwe, ariko menye n’uruhare rw’ubuyobozi n’abayikoze.”
Komiseri w’Umuryango w’Avasukuti mu Rwanda(ASR), mu karere ka Nyarugenge Kwisanga Janvier yavuze ko bateguye urwo rugendo rwo gusura urwo rwibutso bagamije ko urubyiruko rw’abasukuti, cyane abato bamenya amateka ya jenoside nuko yateguwe ndetse n’ishyirwa mu bikorwa ryayo, ariko ngo nabo bazashyiraho akabo mu kwigisha urwo rubyiruko.
Ati “Abenshi [jenoside] yabaye bataravuka. Hari ubumenyi bavanye aha, ariko na nyuma yaho tuzarushaho kubegera tubigisha ibijyanye n’uburere mboneragihugu n’amateka ya jenoside, ndetse nuko bakwirinda ingengabitekerezo yayo kandi bakayirwanya, kuko n’urubyiruko ari amizero y’uyu munsi n’ejo y’u Rwanda”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Abanyeshuri bari muri uyu muhango basobanuriwe ibijyanye n'amaeka yaJenoside
Abanyeshuri bari muri uyu muhango basobanuriwe ibijyanye n’amaeka yaJenoside

Abasukuti basuye uru rwibutso barimo abiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye, abo mu y’imyuga n’ubumenyingiro, abiga muri kaminuza ndetse n’abakozi batandukanye.
Abanyeshuri batandukanye barimo abo mu mashuri abanza na Kaminuza bari bitabiriye uyu muhango
Abanyeshuri batandukanye barimo abo mu mashuri abanza na Kaminuza bari bitabiriye uyu muhango

Abo bana basonaburiwe ko jenoside itandukanye n ubwicanyi bwabaye hagati y abantu(guerre civile) kuko abo bantu baba bicana hagati yabo naho jenoside itegurwa igamije iyicwa ry abantu runaka kandi idashoboka leta itabigizemo uruhare, ikaba icyaha gikorerwa ikiremwamuntu m isi muri rusange.
indexy
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *