Iyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare 2017, ahashyira saa moya n’igice, aho imodoka y’ikigo gicunga umutekano ISCO [yahoze ari Intersec Security] yagonganye n’indi modoka nto (voiture).
Imboni ya Bwiza.com, yari iri aho iyi mpanuka yabereye yagize ati: “imodoka y’ikigo cy’abarinda umutekano’Isco’ yasekuye ivatiri yavaga muri parking iyihindura ibishingwe imbere. Iyo vatiri yari itwawe n’umusore ukiri muto, yakomeretse amaguru no ku mutwe.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yakomeje avuga ko ivatiri yahohotewe, bitewe nuko iyayigonze yayisanze mu mukono wayo. Imbangukiragutabara ikaba yahise ihasesekara bajyana uwakomeretse kwa Muganga.


Umuvugizi w’ Ishami rya Polisi yo mu muhanda ( Traffic Police) mu mujyi wa Kigali, yatangarije Bwiza.com ko bataramenya icyaba cyayiteye gusa akongeraho ko atari impanuka ikanganye.
Polisi y’u Rwanda ikaba ihora igira inama abatwara ibinyabiziga n’abantu bose bakoresha umuhanda kubahiriza amategeko, kugirango hirindwe impanuka akenshi zinatwara ubuzima bw’abantu.
Amafoto: Kalisa Philippe
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
@bwiza.com


