Imodoka itwara abanyeshuri bo ku ishuri rya Ecole Les Poussins riherereye i Gikondo, mu Karere ka Kicukiro, yakoze impanuka kuri uyu wa Gatatu ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba, aho yagonze abanyeshuri bane bo ku ishuri rya G.S Kimisange bagendaga ku ruhande rw’umuhanda.
Amakuru y’ibanze avuga ko iyi modoka ishobora kuba yabuze feri, bituma igonga abo banyeshuri, ikomeretsa bikomeye bamwe muri bo ndetse n’abandi bari mu modoka na bo bagira ibikomere bitandukanye.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yabwiye itangazamakuru ko Polisi yahise itabara nyuma y’iyo mpanuka, abakomeretse bajyanwa kwa muganga.
ACP Rutikanga ati: “Harimo n’abakomeretse bikomeye ariko bose bari kwitabwaho,” yongeraho ko iperereza ririmo gukorwa ku cyateye iyo mpanuka, ndetse n’abanyeshuri bajyanywe kwa muganga barimo gukurikiranwa n’inzego z’ubuzima n’umutekano.


