Uturere dutatu; Kicukiro, Gasabo na Nyarugenge tugize umugi wa Kigali twakuriweho imyanya ya Meya na ba Visi Meya duhabwa abayobozi nshingwabikorwa babiri, hashyirwaho n’abandi bayobozi bashya mu mugi muri rusange.
Tubikesha itangazo ry’ibiro bya Minisitiri w’Intebe ryasohotse kuri uyu wa 7 Gashyantare 2020. Aba ni abayobozi bashyizweho: Madamu Rugaza Julian: Umuyobozi Mukuru w’Ibikorwa by’Umujyi/ City Manager; Bwana Asaba Katabarwa Emmanuel: Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imyubakire n’Imitunganyirize y’Umujyi/ City Engineer; Bwana Niyongabo Joseph: Umuyobozi Mukuru w’Imirimo Rusange/ Director General of Corporate Services; Madamazela Muhirwa Marie Solange: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Igenamigambi ry’Imiturire n’Imitunganyirize y’Umujyi/ Chief of Urban Planning; Bwana RUBANGUTSANGABO Jean: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu ry’Umujyi/ Urban Economist. Mu Karere ka Gasabo: Madamu UMWALI Pauline: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator); Bwana : Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator). Mu Karere ka Kicukiro: Madamu UMUTESI Solange: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator); Bwana RUKEBANUKA Adalbert: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator). Mu Karere ka Nyarugenge: Bwana NGABONZIZA Emmy: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere (District Executive Administrator); Madamu NSHUTIRAGUMA Esperance: Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere Wungirije (Deputy District Executive Administrator).


