Kigali: Polisi ntizongera gushyira kamera z’umuvuduko mu byapa biri munsi ya 60Km/h

Sangiza iyi nkuru

Polisi y’u Rwanda iravuga ko nta kamera zigenzura umuvuduko zizwi muri rubanda nka Sofiya, zizongera gushyirwa mu byapa biri munsi ya kilometero 60 ku isaha mu Mujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu nyuma yo kwereka itangazamakuru izindi kamera zigenzura umuvuduko zashyizwe mu masangano y’imihanda, ahasanzwe amatara agaragaza ibyerekezo ku muhanda wa Rwandex.

CP Kabera ati ” Icyakozwe ni uko kamera zose ziri mu mujyi zizajya zandikira abantu barengeje umuvuduko wa 60. Abantu bose barengeje uwo muvuduko zizajya zibandikira, icyo cyumvikane. Ikijyanye n’ibyapa bigiye kwiyongera haba mu mujyi n’ahandi. Hari inzego zibishinzwe ziri kubyongera n’ahandi mu gihugu, bagomba gukomeza kubyubahiriza.”

Mu minsi ishize, ku mbuga nkoranyambaga hadutse ukwijujuta kw’abatwara imodoka mu mujyi wa Kigali bavugaga ko kamera zipima umuvuduko zanyuranyaga n’ibyapa byo ku muhanda.

Urugero rwatanze ni aho imodoka yanyuze ku cyapa cyanditseho 60 ku isaha, Sofiya yahitaga imwandikira ngo yarengeje umuvuduko, bityo abatwara ibinyabiziga bakaba bari baraheze mu gihirahiro niba baza kumvira icyapa cyangwa Sofiya.

Iyi ngingo yatumye na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, avuga ko gikwiriye gukemuka. yavuze ko umuvuduko mwinshi atari mwiza kuko uteza impanduka ariko ko no kugenda ku buryo umuntu akererwa kugera iyo ajya nabyo atari byo.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *