Umunyarondo witwa Habimana w’imyaka 47, yakubitiwe bikomeye mu gace kazwi nko mu Kiderenga,ni mu Kagari ka Nyamabuye, mu Murenge wa Gatsata, mu Mujyi wa Kigali aho umusore witwa Mbyariyingabo yamwadukiriye, akamukubita amabuye nyuma yo kumwirukankana avuye mu kabari. Mu mashusho y’inkuru ya BTN TV, dukesha iyi nkuru, aba bombi bagaragara baryamye hasi mu maraso menshi ndetse bigaragara ko Habimana yakomeretse cyane bikomeye nyuma yo gukubitishwa amabuye. Abaturage babonye ibi, batangarije BTN Tv ko uyu Mbyariyingabo asanzwe ari umunyarugomo ndetse ko akunda gutega abantu akabambura kandi akabakebesha inzembe, yitwaje ko afite ikarita y’i Ndera, ariko ngo bigakorwa ubuyobozi burebera. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatsata, Ndanga Patrice, ku murongo wa telefone, yatangarije BTN ko uyu Mbyariyingabo basanzwe bazi ko afite ikibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe, ariko ko iyo yongeye kugira icyo kibazo, bamufata bakamusubiza mu bitaro i Ndera. Imodoka y’isuku n’umutekano y’Umurenge wa Gatsata yagaragaye ijyanye uyu Mbyariyingabo mu gihe Habimana we yajyanwe mu bitaro kugira ngo akomeje kwitabwaho n’abaganga kuko byagaragaraga ko afite akuka gake bitewe n’uko yari yahababariye cyane. Abaturage bo mu Gatsata bavuga ko bahangayikishijwe n’ibibazo by’umutekano muke bikunze kugaragara muri aka gace bityo bagasaba inzeko z’umutekano kurushaho kuwukaza.

6 Responses
Kigali: Umunyerondo yahondaguwe n’uwigize umurwayi wo mu mutwe amugira intere
RNP rwose ibi bintu biratubabaza pe! Mwadukijije aba bantu Koko. Baduharabikira igihugu

Erega, hari ibintu bitubabaza muri uyu mujyi mwiza wa KIGALI:
1. Abantu bagisabiriza: Nagerageje kubaza abamenyereye uyu mujyi, bariya ba mama baba bafite abana, ngo barabakodesha, kugirango uwo basabye abagirire impuhwe, ibaze aho ibintu bigeze. Noneho basigaye bafite n’umwaga ukomeye, kuko iyo ntacyo umuhaye musa n’abahanganye. INTUMWA ZA RUBANDA IMITWE YOMBI, mutabarize umujyi wa KIGALI icyo urimo gukora kugirango ibi bintu bicike burundu. MWIBUKE KO TUNITEGURA KWAKIRA INAMA ZIKOMEYE MU MINSI IRI IMBERE. Gusa bigomba gukorwa tudakoreye ijisho, kandi n’utundi TURERE DUKORE KUBURYO ABANTU BAFASHIRIZWA MU MIDUGUDU YABO.
2. ABANTU BAFITE UBUMUGA : Hari abantu babaje cyane, bagendera hasi, ingingo zo hasi ntazo bafite. Harabura iki ngo ababantu bagurirwe utugare two kugendamo.
3. Abantu barwaye indwara zo mu mutwe: Niyo yaba adafite amahane nk’uyu wari ugiye guhitana umudaso, hari n’abandi bambara ubusa , cg se babayeho nabi bidakwiye ikiremwa muntu. Aba bose uwo bireba wa mbere ni UMUJYI WA KIGALI; Wagirango ubuyobozi bw’umujyi hari undi babisiganira. Dutanga imisoro, mu ngengo y’imari mushyiramo amafaranga ajyanye na SOCIAL; Muhagurikire ibi bintu. BIRAGAYITSE PE. UMUJYI MWIZA si indabo no gukubura gusa,(cyakora turabishima). Mwite no kuri ibi bibazo. MURAKOZE.

Les pshychopate pourraient etre mise en quarrantaine