Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke

Sangiza iyi nkuru

Umunyeshuri wo mu Rwunge rw’Amashuri ya Rugando mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali utatangajwe amazina, yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke.

Umuyobozi wa G.S Rugando, Bihozagara Dominique yabwiye RBA ko umunyeshuri wateye iki gitiritiri atari uwari umaze kukirya, ko ahubwo umwe yabonye mugenzi we akimazeho impeke, arakimusaba ngo agire icyo akimaza.

Diregiteri Bihozagara ati ” Duherutse kugira kesi (case) y’umwana twari twatetse ibigori. Umwarimu yari mu ishuri ari kuri tabulo (tableau noire), umwana amutera igitiritiri. Uwari urimo ukirya si we wakimuteye, undi yarakimusabye ngo agire icyo agikoresha, agitera umwarimu.”

Mu mashuri atandukanye humvikana abana bafite imyitwarire mibi. Nko muri Gatsibo, hadutse imyigaragambyo muri GS Muhura, Kabusunzu i Kigali hari abasomanira imbere y’abarimu, bakanywa inzoga n’itabi.

Aba kandi bariyongera ku wundi wo muri REGA-Catholique uherutse gukomeretsa umwarimu amuteye ibuye mu mutwe.

Izi ni ingero nke zagiye zimenyekana mu byabaye mu bigo by’amashuri. Muri rusange humvikana inkuru zitandukanye zivuga ko ikinyabupfura mu bana biga gisigaye kirengwa ku mashyi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

XMA Header Image
BRD ntifite amakuru yuzuye ku banyeshuri yagurije/Perezida Macron yakubiswe / Yabyaye abana 10!
youtube.com

Soma Izindi Nkuru

10 Responses

  1. Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke
    Umwana ni umutware.Uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa.Abarimu birinde cyangwa bambare casque ariko ntibarenganye abana

  2. Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke
    Umwana ni umutware.Uburenganzira bwe bugomba kubahirizwa.Abarimu birinde cyangwa bambare casque ariko ntibarenganye abana

  3. Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke
    Ngubwo nyine “uburenganzira bw’umwana ” w’iki gihe . Ari nka kera nkiga uwo mwana yacishwagaho akanyafu akisubiraho cg bamutuma umubyeyi akaza akamukubitira imbere y’abandi bana bikababera urugero none uyu munsi mwarimu yibeshye akamutunga urutoki RIB yahita iteraho .
    Niyo mpamvu muri iyi minsi uzasanga abanyeshuri b’ubu barabaye indaya abandi bakaba ibirara . Nawe se wari wabona aho umwana w’ingimbi anywa urumogi nyamara ise umubyara atanywa n’isigara . Wari wabona se aho abana b’abangavu b’ubu bajya ku ishuri bamabaye za muni jupe ku buryo ajya kwicara akicaza ikibuno gusa ! Aho ni ha handi rero umukobwa nk’uwo niyicarana n’umwana w’umuhungu mwalimu azashiduka ari mu kwigisha abana bisomanira naho le type intoki yazigejejeyo , mwalimu yakoma bati arabahohoteye ! Dukwiye kwigana umuco w’abazungu twigengesereye kuko nabo byabatwaye imyaka n’imyaka kugira ngo bagere aho bari ubu !

  4. Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke
    Ngubwo nyine “uburenganzira bw’umwana ” w’iki gihe . Ari nka kera nkiga uwo mwana yacishwagaho akanyafu akisubiraho cg bamutuma umubyeyi akaza akamukubitira imbere y’abandi bana bikababera urugero none uyu munsi mwarimu yibeshye akamutunga urutoki RIB yahita iteraho .
    Niyo mpamvu muri iyi minsi uzasanga abanyeshuri b’ubu barabaye indaya abandi bakaba ibirara . Nawe se wari wabona aho umwana w’ingimbi anywa urumogi nyamara ise umubyara atanywa n’isigara . Wari wabona se aho abana b’abangavu b’ubu bajya ku ishuri bamabaye za muni jupe ku buryo ajya kwicara akicaza ikibuno gusa ! Aho ni ha handi rero umukobwa nk’uwo niyicarana n’umwana w’umuhungu mwalimu azashiduka ari mu kwigisha abana bisomanira naho le type intoki yazigejejeyo , mwalimu yakoma bati arabahohoteye ! Dukwiye kwigana umuco w’abazungu twigengesereye kuko nabo byabatwaye imyaka n’imyaka kugira ngo bagere aho bari ubu !

  5. Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke
    Ikinyabupfura cy’aba bana ntikigerewa ku mashyi, ahubwo nta nacyo rwose. Kuga ngo kigerwa ku mashyi, ni ugupfobya imyitwarire mibi bafite. Ibintu bivugwe uko biri.

    Ni ukuri ibi by’uru rubyiruko nibidafatirwa ingamba zihamye, mu minsi mike u Rwanda ruzisanga rurera ibyigomeke bizateza ibibazo by’inguti mu gihugu no mu karere. Nta kurebera urubyiruko rw’ibyigomeke nk’ibi. Inteko ishinga amategeko ikwiye kubyigaho vuba cyane igihugu kikaramirwa hakiri kare.
    Abanyeshuru nk’aba biragaragara ko umwanya wabo utari mu ishuri. Nibirukanwe burundu, bashakirwe ibihome byabo bajya kugororerwamo bonyine hatari Iwawa. Babashakire ikigo nko mu Gisovu bajye kugororerwayo bahinge icyayi cy’gihugu. Bige ubumuntu no kubaho muri sociyete. Ikirayi kiboze iyo ukirekeye mu bindi gishobora kubiboza byose.

  6. Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke
    Ikinyabupfura cy’aba bana ntikigerewa ku mashyi, ahubwo nta nacyo rwose. Kuga ngo kigerwa ku mashyi, ni ugupfobya imyitwarire mibi bafite. Ibintu bivugwe uko biri.

    Ni ukuri ibi by’uru rubyiruko nibidafatirwa ingamba zihamye, mu minsi mike u Rwanda ruzisanga rurera ibyigomeke bizateza ibibazo by’inguti mu gihugu no mu karere. Nta kurebera urubyiruko rw’ibyigomeke nk’ibi. Inteko ishinga amategeko ikwiye kubyigaho vuba cyane igihugu kikaramirwa hakiri kare.
    Abanyeshuru nk’aba biragaragara ko umwanya wabo utari mu ishuri. Nibirukanwe burundu, bashakirwe ibihome byabo bajya kugororerwamo bonyine hatari Iwawa. Babashakire ikigo nko mu Gisovu bajye kugororerwayo bahinge icyayi cy’gihugu. Bige ubumuntu no kubaho muri sociyete. Ikirayi kiboze iyo ukirekeye mu bindi gishobora kubiboza byose.

  7. Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke
    Igihe cyose muzumvako umwarimu yahana umunyeshuri agashyikirizwa RIB nta kinyabupfura abana bazingera kugira ndabarahiye!

  8. Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke
    Igihe cyose muzumvako umwarimu yahana umunyeshuri agashyikirizwa RIB nta kinyabupfura abana bazingera kugira ndabarahiye!

  9. Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke
    Nkunda cyane amakuru mutugezaho cyane ubusesenguzi mugira ku makuru atandukanye,turabakurikira 5/5. Gusa nange amategeko n’ubutabera nink’amayobera.

  10. Kigali: Umunyeshuri yateye umwarimu igitiritiri cy’ikigori mugenzi we yari amazeho impeke
    Nkunda cyane amakuru mutugezaho cyane ubusesenguzi mugira ku makuru atandukanye,turabakurikira 5/5. Gusa nange amategeko n’ubutabera nink’amayobera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *