Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri iyobowe na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yemeje ko Umujyi wa Kigali uguma muri gahunda ya Guma mu Rugo kugeza ku wa 08 Gashyantare.
Ni nyuma y’inama yari yateranye ku wa 18 Mutarama yemeje ko Kigali ijya muri gahunda ya Guma mu Rugo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 cyari cyatangiye gufata indi ntera.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yasobanuye ko bafashe umwanzuro wo kuvana Umujyi wa Kigali muri Guma mu Rugo mu cyumweru gitaha, kubera ko imibare y’ubwandu yatangiye kugabanuka ugereranyije n’uko byari byifashe mu byumweru bibiri bishize.
Minisitiri Ngamije yabwiye RBA ko ubwandu bwagabanutse ku kigero cya 36%, gusa bakaba bihaye icyumweru kubera ko hari ibigikenewe gushyirwa ku murongo ku bijyanye n’uko icyorezo cyifashe.
Mu gihe Umujyi wa Kigali uzaba wavanwe muri Guma mu Rugo, ingendo mu modoka, ku magare no kuri za moto zizongera gusubukura, ariko hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda kiriya cyorezo.
Amashuri ya Leta n’ayigenga mu mujyi wa Kigali azakomeza gufunga, mu gihe ahandi mu gihugu azaba yemerewe gutanga amasomo.
Insengero n’utubari biri mu bigomba gukomeza gufunga mu gihugu, mu gihe ingendo hagati y’uturere n’Umujyi wa Kigali zitemewe.







2 Responses
Kigali yagumishijwe muri Guma mu Rugo kugeza mu cyumweru gitaha
Ibi byemezo ni byiza murwego rwo kwirinda covid 19 ariko abanyeshuri kutiga birababaje pe
Kigali yagumishijwe muri Guma mu Rugo kugeza mu cyumweru gitaha
Ibi byemezo ni byiza murwego rwo kwirinda covid 19 ariko abanyeshuri kutiga birababaje pe